Ikawa y’u Rwanda igiye kujyanwa mu imurikagurisha mpuzamahanga rya Amsterdam

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 Kamena 2018 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Ikawa y’u Rwanda iri mu zizitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya kawa rya Amsterdam rizwi nka “World of Coffee 2018 – Amsterdam, riteganyijwe ku wa 21 - 23 Kamena 2018.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yatangarije IGIHE iryo murikagurisha mpuzamahanga rifitiye inyungu kawa y’u Rwanda mu gushishikariza abashoramari b’abanyamahanga gushora imari mu Rwanda mu gihingwa cya kawa n’ibigikomokaho byose.

Yakomeje agaragaza ko ari n’amahirwe yo kumvisha abanyamahanga uburyo ikawa y’u Rwanda inurira.

Ati “Turifuza ko ikwa yacu ikorerwa ubuvugizi bwimbitse kuko ni ikinyobwa kinyobwa cyane kandi gikunzwe mu Burayi; kuba rero cyera iwacu kandi neza birakenewe ko igihingwa cyacu kigira umwanya mu ruhando rw’amahanga. Ikawa hano [mu Buholandi] ni ikintu cyubashywe gisangirwa mu minsi mikuru mu ngo, ni gahuzamiryngo cyane, ni umwanya mwiza rwose wo kuyimenyekanisha.”

Muri iryo murika hazaba harimo n’igikorwa cyo gusogongera kawa y’u Rwanda, bita mu rurimi rw’Icyongereza ‘coffee Cupping ‘, kizanaha abasura kuganira n’abahinga iki gihingwa n’abagitumiza berekwa ubwiza bwacyo.

Kugira ngo kawa y’u Rwanda izitabira iri murikagurisha ku bufatanye bw’Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Mu gihe kawa y’u Rwanda ari kimwe mu birwinjiriza amadovize, Amabasaderi Karabaranga yavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga ari baba aba mbere my kuyikorera ubuvugizi mu nshuti bakorana, bigana, ati “Niyo wabwira umwe nawe abwira undi ubutumwa bugatambuka.”

World of Coffee 2018 ni imurikagurisha ngarukamwaka rya kawa rikomeye ku bakora ibijyanye n’ubuhinzi, ubucuruzi bwayo n’ibiyikomokaho byose. Mu myaka 5 ishize ryitabiriwe n’abamurika 240 basurwa n’abagera ku 6800.

Kawa y’u Rwanda itumizwa na sosiye nyinshi z’Abaholandi, zirimo ‘This Side Up’ iyifasha kumenyekana ku isoko ry’i Burayi.

Imurikagurisha mpuzamahanga rya kawa rya Amsterdam “World of Coffee 2018 – Amsterdam', riteganyijwe ku wa 21 - 23 Kamena 2018
Ikawa ni igihingwa cyinjiriza amadovize menshi u Rwanda
Kawa mu itunganywa mbere yo kujya ku isoko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza