Imisoro u Rwanda rwavanaga muri caguwa yagabanutseho miliyari 8 Frw

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Kanama 2017 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko imisoro yavuye mu myambaro ya caguwa yatumizwaga mu mahanga yagabanutseho miliyari zigera ku 8 Frw, ariko iyo nyungu u Rwanda ruyigaruza mu nyungu ituruka ku bucuruzi bw’imyenda ikorerwa mu gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo RRA yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 yinjije imisoro ya miliyari 1 086.6 Frw mu gihe intego yari miliyari 1081.4 Frw, hakiyongeraho n’amahoro angana na miliyari 16.4 Frw yinjijwe.

Guhera kuwa 2 Nyakanga 2016 nibwo leta yakubye inshuro 25 umusoro ku myenda n’inkweto byinjira mu gihugu byarambawe; ku myenda uva ku madolari 0.2 ku kilo ugera kuri 2.5 naho ku nkweto uva ku madolari 0.2 ugera kuri 5, hagamijwe guha rugari imyambaro ikorerwa mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yavuze ko kugabanuka kwa caguwa kwagize ingaruka ku misoro yinjiye mu gihugu mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.

Yagize ati “Usanga hafi nk’umusoro wa miliyari 8 Frw twakabaye twarinjije kuri ibyo bicuruzwa ariko habayeho kwinjiza caguwa mu gihugu ku buryo bufatika. Ntabwo caguwa [ari uko] itinjira mu gihugu cyacu, habayeho kugabanuka kw’ibyinjira ariko byarinjiye.”

“Tugiye gutinda ku mafaranga wavuga ngo ni amafaraga mwigomwe ariko wajya kureba ugasanga ku wundi musoro, umusoro ku bihembo warazamutse kubera ko hari inganda zitangiye gukora imyenda mu gihugu cyacu, zahaye akazi abantu. Si ayo twigomye nk’igihugu kuko turayabona mu bindi bintu, mu mishahara, mu bwiteganyirize, umukozi nk’uwo muri C&H Garments araza agure ibindi bikorerwa mu Rwanda. Uraza kuvuga ngo hari icyo watakaje ariko ibyo dukuramo nibyo byinshi.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko imyenda ya caguwa nibura yatangwagaho miliyari 15 Frw mu kuyitumiza mu mahanga buri mwaka, ibintu bitakijyanye n’agaciro k’Abanyarwanda.

Komiseri Ushinzwe za gasutamo, Tugirumuremyi Raphael, yunzemo ko iyo harebwa ku izamuka ry’umusoro muri rusange hitabwa ku bikorerwa mu gihugu kurusha ibyo igihugu gitumiza hanze.

Yakomeje agira ati “Iyo igihugu gikura ibintu hanze mu by’ukuri biba ari ikibazo ku bukungu bw’icyo gihugu. Niyo mpamvu tutakwibanda cyane ku biva hanze byagabanutse, ahubwo icyo twibandaho ni uko ukugabanuka kw’ibiva hanze byatumye ibyo dukura mu gihugu bizamuka, ubukungu bwacu buhagarara neza.”

RRA ivuga ko nubwo umusoro w’umwaka ushize wabaye mwinshi ukarenga intego yari yarihawe, hari ibintu byatumye utazamuka cyane nk’uko byifuzwaga.
Harimo nk’ubukungu bwagenze gahoro bitewe n’umusaruro ukomoka ku buhinzi utarabaye mwiza bitewe n’ibihe bitagenze neza; izamuka ry’ibiciro ku isoko aho ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 18.6%, bigatuma uburyo abaturage bakoresha amafaranga butazamuka cyane.

Harimo n’igabanuka ry’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza hanze y’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, kimwe n’ingano nto y’ibyacurujwe muri ubwo buryo kandi bitangirwa umusoro.

RRA iteganya ko hakurikijwe ingamba yagiye ifata zirimo gukangurira abaturage gutanga umusoro no kuzana imashini nshya zikurikirana itangwa ry’umusoro, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 izinjiza miliyari 1200 Frw.

Caguwa yahawe akato mu bihugu bya EAC
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe
Komiseri ushinzwe za gasutamo, Tugirumuremyi Raphael

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza