Impungenge ni zose ku benga inzoga basabwa kuzipfunyika mu macupa y’ibirahure

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Ugushyingo 2017 saa 12:01
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyashyizeho amabwiriza ko gupfunyika inzoga mu macupa ya parasitike byangiza ubuziranenge bwazo, gisaba inganda kujya zizishyira mu macupa y’ibirahure ariko ba rwiyemezamirimo bahangayikishijwe no kuba mu Rwanda no mu karere nta ruganda ruyakora ruhari, kuyatumiza bikaba bitaborohera.

Zimwe mu nzoga zengwa mu bitoki ndetse n’imitobe, uzisanga ku isoko ziri mu macupa ya parasitike.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje RSB n’abakora inzoga y’urwagwa n’ibindi binyobwa biri muri ubu bwoko, baragagaje imbogamizi zijyanye no kuba mu Rwanda nta ruganda ruhari rukora amacupa y’ibirahure yewe n’aya parasitike bayakura mu bindi bihugu.

Dr Rekeraho Emmanuel, Umuyobozi w’ikigo Eden Business Center Ltd, yagize ati “Ni ikibazo Leta y’u Rwanda ikwiriye guhagurukira ikacyumva neza. Uretse no kuvuga ngo dukoreshe amacupa y’ibirahure n’ayaparasitike ntayo twagiraga, twayaguraga muri Uganda tukayagura muri Kenya.”

Akomeza agira ati “Amacupa y’ibirahure hano mu Rwanda nta ruganda ruzwi ruyakora, Uganda na Kenya ntaruhari kandi aho niho hafi Abanyarwanda dushobora kwiyambaza. Inganda tuzi ubu ziri muri Nigeria, Tuniziya, izindi ziri i Burayi. Kugira ngo uruganda rukore amacupa y’ibirahure ntabwo ari ikintu cyoroshye.’’

Umuyobozi wa RBS, Murenzi Raymond, yagaragarije ba rwiyemezamirimo ko izo mpungenge bavuga atari zo zatuma abagura ibyo izo nganda zikora bagura ibitujuje ubuziranenge .

Yagize ati «Ubucuruzi ubwo aribwo bwose hari igishoro bugusaba. Bisobanuke neza ko ubucuruzi ushobora kujyamo cyane cyane iyo ari ibicuruzwa uha abantu benshi batandukanye, ugomba kubwitondera, ugomba kubujyamo uzi icyo ugiyemo. »

Uyu muyobozi yashimangiye ko ubucuruzi bw’inzoga cyangwa ibiribwa butari bukwiye gukorwa n’umuntu uwo ariwe wese.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza