Inyungu iva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda yazamutseho 40%

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Ukuboza 2016 saa 08:57
Yasuwe : XX
33

Inyungu u Rwanda rukura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yatangiye gutanga icyizere nyuma y’aho ibiciro by’itini nk’amabuye u Rwanda rucuruza cyane, yongereye agaciro kuri 40% ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by’itini byiyongereye biva ku $13,000 ni ukuvuga miliyoni 10 Frw kuri toni imwe yatangwaga mu mpera z’Ukwakira, mu byumweru bibiri bya mbere by’Ukuboza byageze ku $21,000 bingana na miliyoni 17 Frw kuri toni imwe. Ibi byatumye bitangira gutanga icyizere ku bucuruzi bw’amabuye yari amaze iminsi yarataye agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by’itini byari byaraguye ku gipimo cya 38% mu myaka itatu ishize, mu gihe ibiciro bya Coltan byari byaramanutse kuri 25% naho Wolfram ari 22%. Iryo gabanuka ryajyagana n’urwunguko kuko rwavuye kuri miliyoni $226 (miliyari 183 Frw) mu 2013 rukagera kuri miliyoni $149 (miliyari 121 Frw) mu mwaka ushize.

Nk’uko The EastAfrican ibitangaza, uyu mwaka u Rwanda ruteganya kwinjiza miliyoni $152 zihwanye ma miliyari 123 Frw azaturuka mu mabuye y’agaciro, akazaba yiyongereye avuye kuri miliyoni $149 zingana na miliyari 121 Frw zinjijwe mu 2015.

Iri zamuka rirashingirwa ku kohereza hanze amabuye y’agaciro mashya arimo akorwamo ibyuma, zahabu n’andi yo mu bwoko butunganywamo imirimbo, yunganira andi acuruzwa n’u Rwanda arimo itini, coltan na wolfram amaze igihe yaratakaje agaciro ku isoko.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda ruri kugerageza guhangana n’ikibazo cy’ibiciro binyuze mu kongerera agaciro ayo u Rwanda rusanganwe.

Ati “Ihindagurika ry’ibiciro ni ikibazo gikomeye, niyo mpamvu muri iki gihe turi kureba mu bijyanye no kongerera agaciro amabuye dufite. Turi hafi kubona ibyangombwa byo gutunganya amabuye y’agaciro ku ruganda rwacu rwa Karuruma. Ibyo bizatuma twongera umusaruro w’amabuye y’agaciro atunganyije neza ari nayo agurwa amafaranga menshi ku isoko mpuzamahanga.”

Nyuma y’ibihe byari bigoye, ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabyo biri kongera kwisuganya ngo birebe uko byakomeza ubu bucukuzi, mu gihe ibiciro byaba bikomeje guhagarara neza.

Umuyobozi w’urugaga rw’abacukuzi mu Rwanda, Jean Malik Kalima, yagize ati “Nari mfite abakozi bagera mu 3000 ariko byabaye ngombwa ko mbagabanya mu buryo bufatika kubera ibiciro by’amabuye y’agaciro byari bihagaze nabi. Ibi byabaye ku bashoramari bose muri uru rwego, ariko iki nicyo gihe cyo kongera tukabyaza umusaruro ibi bikorwa.”

Mu gihe u Rwanda rwifuza kwinjiza miliyoni $400 zihwanye na miliyari 324 Frw zizaba zituruka mu mabuye y’agaciro bitarenze 2018, Guverinoma yateguye gahunda yo kongera umusaruro w’uru rwego, harimo no gukumira abacukuzi badafite intego ihamye bahabwa ibyangombwa by’ubucukuzi ariko bikarangira nta kintu bakoze.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni ubwa kabiri mu kwinjiza amafaranga menshi mu gihugu, kuko nko mu 2014 bwinjirije igihugu agera muri miliyoni $210.6.

Inyungu iva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda yazamutseho 40%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza