Inzoga za Heineken zigiye gutangira kwengerwa mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 06:17
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yatangaje ko mu minsi mike iri imbere inzoga za Heineken zigiye gutangira kwengerwa mu Rwanda zigacuruzwa mu karere, nyuma y’imyaka myinshi zikorerwa mu Boholandi ari naho zitumizwa.

Ni igikorwa Amb. Karabaranga yavuze ko kigiye kubaho kubera imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu korohereza abashoramari

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Inzoga za Heineken mu minsi mike ziratangira gukorerwa mu Rwanda zoherezwe mu karere! Ni ukubera uburyo u Rwanda rworohereza ishoramari.”

Ubutumwa bwa Ambasaderi Karabaranga kuri Twitter

Amateka ya Heineken asubira ahagana mu 1864, ubwo umusore w’imyaka 22 Gerard Adriaan Heineken yaguraga urwengero rwa De Hooiberg mu mujyi wa Amsterdam, abona ko hari iminduka zikenewe ngo rurusheho gutanga umusaruro ufatika.

Mu 1886 nibwo urwo ruganda rwaje gushinga laboratwari yagombaga kuvumbura umusemburo wo gukoresha muri Heineken, ruha akazi Dr Hartog Elion wari umunyeshuri w’umunyabutabire w’ibigwi ukomoka mu Bufaransa, Louis Pasteur ngo abe ariwe ukurira iyo laboratwari.

Baje gufatanya maze muri uwo mwaka bagera ku musemburo wa A-yeast na D-yeast, bahita batangira gukoresha A-yeast muri Heineken ari nawo musemburo urwo ruganda ruvuga ko inzoga yarwo ikesha impumuro n’uburyohe budasanzwe.

Uruganda rwa Heineken rugaragaza ko mu 1989 iyo nzoga yahise yegukana umudali wa zahabu, mu imurikagurisha ryabereye i Paris. Iyo nzoga igizwe n’ibintu bitatu gusa, ingano za sayiri (barley), igihingwa kizwi nka hops n’amazi.

Uru ruganda rumaze imyaka 140 rukora, rwohereza ku isoko ibinyobwa bya Heineken bigera kuri miliyoni 25 buri munsi, mu bihugu 192.

Byitezwe ko izi Heineken zizajya zikorwa na Bralirwa inasanzwe ari ishami ry’uruganda rwo mu Buholandi, Heineken N.V iyifitemo 75%, 25% gasigaye ikaba ak’abanyamigabane.

Bralirwa inasanganwe uburenganzira bwa Coca Cola Company bwo gukora ibinyobwa bidasembuye bya Coca-Cola Fanta na Sprite guhera mu 1974.

Heineken kandi iheruka kwegukana ibihembo bitatu mpuzamahanga mu binyobwa bifite alcool iringaniye bizwi nka ‘light’, harimo n’icyo mu 2016.

Kuva mu 2005 ikinyobwa cya Heineken gitera inkunga irushanwa rihuza amakipe ya mbere ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, muri Gashyantare bakaba barongereye amasezerano y’indi myaka itatu azarangirana n’irushanwa rya 2020/2021.

Heineken zisanzwe zitumizwa mu Buholandi
Hops zikorwamo Heineken

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza