00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itel yafunguye ishami rya VIP i Musanze, isezeranya abakiliya telefone z’umwihariko

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikora kikanagurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga Itel cyafunguye ishami ry’icyubahiro, VIP, rifite telefoni zigezweho zose mu Mujyi wa Musanze.

Iri Shami ry’icyubahiro rya Musanze ryafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2021, riri ku muhanda wa kaburimbo winjira muri Gare ya Musanze ku nyubako y’amagorofa ibanza ku muryango wa kane mu kuboko kw’iburyo ahari ibirango bya Itel.

Iri Shami niryo rya mbere rifunguwe mu Ntara nyuma y’andi mashami atatu yari asanzwe mu Mujyi wa Kigali.

Umukozi Uhagarariye ibicuruzwa bya Itel mu Rwanda, Nsanzimana Ignace, yavuze ko impamvu bahisemo gufungura iri shami rya Musanze byari mu mugambi wo kwegera ababagana bakoraga ingendo babasanga i Kigali.

Yagize ati “Impamvu twafunguye iri Shami rya VIP hano Musanze ni uko nawo ari Umujyi uteye imbere wunganira Kigali kandi tugomba gufasha abatugana tukabegera tubarinda ingendo bajyaga bakora baza i Kigali. Icyo tubasezeranya ni ukubaha serivisi nziza, nibatugane natwe twiteguye kubafasha."

Yakomeje avuga ko umwihariko w’ubu Itel ifite gahunda yo kugeza telefoni nziza kandi zihendutse ku bakiliya bayo inabafasha kurushaho gukangukira gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Tugira telefoni zisanzwe ntoya abantu bakunze kwita za matushe, tukagira n’izindi zigezweho za smart phones ziri mu bwoko butatu harimo ubwo twita basic bwa android, bituma umuntu yava kuri matushe akajya ku rwego rwisumbuyeho, hakaba n’izindi zisumbuyeho kugeza ku ziri mu zo ku rwego rwo hejuru."

Kuri ubu bwoko bwa basic harimo telefoni ziba zitarengeje 60,000 y’u Rwanda naho ubwoko bwa P Series buzwiho kugira umwihariko wo kurambana umuriro kugera ku minsi ine utarashiramo ndetse n’ububiko buhagije.

Telefone za P37 imwe igura 86,000 Frw, umuriro wayo umaramo iminsi ine, n’ububiko buhagije bwa 32GB n’ikirahure (screen) kinini cya 6.5HD.

Kuri iri duka rya Musanze batangije promotion y’ukwezi izarangira kuwa 11 Ugushyingo 2021 aho iyo uguze Smartphone yose ya itel, uhita wongezwa indi cyangwa ukaba watombora amafaranga ndetse n’impano.

Itel isanzwe icuruza telefoni zo mu bwoko bwose zikunzwe ku isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga. Telefone zayo ziboneka mu Rwanda hose, ikaba irajwe ishinga no gufungura amashami y’icyubahiro VIP nk’irya Musanze yo kunganira andi atatu yo mu Mujyi wa Kigali yari isanganywe.

Iduka rya VIP rya Itel ishami rya Musanze ryatangiranye promotion y'uko uguze smart phone imwe yongezwa indi
Kugeza muri Ugushyingo abazajya bagura telefoni zigezweho bazajya bongezwa indi
Iri duka riherereye mu Mujyi wa Musanze rwagati
Byari ibyishimo ku bakiliya ba mbere batashye iri duka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .