Kigali: Umuturage yatsindiye miliyoni 44.9 Frw muri Fortebet

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Ukuboza 2017 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Fortebet yayashyikirije Kabila Caude w’imyaka 29, utuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, amafaranga 44, 976,000 yatsindiye mu mukino w’amahirwe.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi sosiyete yamuhaye amafaranga yatsindiye, anabwira IGIHE ko mu kugerageza amahirwe ye yari yaguze udutike dutatu turiho amakipe atanu tw’amafaranga 2500 Frw gusa.

Yagize ati “Njye nashyizeho amakipe atanu ariko nshyiraho n’ibitego ari butsindane n’iza gutsinda ibiri ku gapapuro kamwe ku kandi nkabihindura ku buryo hariho Toulouse - Lyon na Angers-Dijon n’izindi noneho utwo dupapuro twse uko ari dutatu turabikora.”

Yasazwe n’ibyishimo avuga ko agize amahirwe akomeye ku agiye kubaka inzu mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Nishimye cyane kuko negukanye aya mafaranga, murabizi ko buri wese aba yifuza kugira inzu muri Kigali, nanjye rero ngiye kuyigira kandi ubuzima bwanjye buhinduke."

Yanashimiye Fortebet kuko itamutengushye, ikamuha amafaranga ye yatsindiye.

Utamuriza Diane ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Fortebet yavuze ko intego y’iyi sosiyete ari iyo gufasha abayigana.

Yagize ati “ Fortebet ni sosiyete y’amahirwe yatangiye muri Kanama 2017 igamije guteza imbere Abanyawanda no kubereka ko ubuzima bwabo bwahinduka kandi neza mu gihe gito, kuko nko muri iki cyumweru dutanze arenga miliyoni 70 Frw kandi abayatsindiye duhita tuyabaha.”

Yongeyeho ko iyi sosiyete ifite amashami 10 mu Mujyi wa Kigali ariko ane ni yo yatangiye gukora ku mugaragara.

Utamuriza yasobanuye ko Fortebet itandukanye n’izindi sosiyete z’imikino y’amahirwe zikorera mu Rwanda kuko buri wese uje kugerageza amahirwe abikorera kuri mudasobwa, agakoresha internet y’ubuntu.

Yakomeje agira ati “Aho dutandukaniye n’abandi n’uko itike yacu y’amafaranga make ari iya 200 Frw ; ikindi tukaba dutanga amafaranga agera kuri miliyoni 50 Frw kandi agahita ayabona ndetse n’umuntu akaba afite uburenganzira bwo kuba yashyira ku gapapuro kamwe amakipe yose ashatse.”

Biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2018 Fortebet izaba ifite amashami 20 mu Mujyi wa Kigali, ikanakorera mu gihugu hose.

Kabila Caude yashyikirijwe sheki y'amafaranga yatsindiye muri Fortebet
Aho bagiye gutangira gukorera i Nyamirambo
Fortebet igira n'indi mikino yo gupima amahirwe
Umukozi wa Fortebet ari mu kazi
Mudasobwa abagerageza amahirwe muri Fortebet bakoresha
Agapapuro kagaragaza uko yakinnye agatsindira akayabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza