Leta yasheshe amasezerano n’ikigo cyo muri Kenya cyagombaga guhuza Imirenge Sacco

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Kamena 2018 saa 12:00
Yasuwe :
1 0

Guverinoma y’u Rwanda yasheshe amasezerano n’Ikigo cyo muri Kenya ‘FinTech’, yo guhuza mu ikoranabuhanga koperative ’Umurenge Sacco’ zose zo mu gihugu, igikorwa cyagombaga kunoza imikorere yazo ariko bikarangira icyo kigo kinanirwe gukora ibyo cyiyemeje.

Mu 2014 nibwo Perezida Kagame yasabye ko umushinga wo gutangiza ‘Cooperative Bank’ yagombaga guhuriza hamwe Imirenge SACCO 416 utangizwa ku buryo bwihuse.

Nyuma ngo ubuyobozi bwasanze bitahita bishoboka kuko byasabaga ko buri Murenge SACCO uba ukoresha ikoranabuhanga, bityo buri muturage ufitemo konti akabasha kuyikoresha aho ageze hose mu gihugu.

Umushinga w’iryo koranabuhanga wizwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), baha isoko ry’asaga miliyari eshatu na miliyoni 990 Frw (4.642.334 $) ikigo cyo muri Kenya cyitwa FinTech International Limited, ryo gukora porogaramu yagombaga kwifashishwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco, yavuze ko iki kigo cyambuwe aya masezerano nyuma y’uko basanze cyariyemeje ibyo kidashoboye .

Yagize ati “Baraje babeshya leta ibyo badashoboye gukora. Ibintu bagombaga gukora mu mezi atandatu hashize nk’imyaka itatu gutyo badashoboye kubikora. Batuziritse ku katsi […] Byaduteje igihombo gikomeye kuko byatumye Sacco zitiyubaka, zikomeza kwibwa kuko icyo twashakiraga iryo koranabuhanga kwari ukugira ngo ive mu buryo bwo gukoresha impapuro noneho n’abantu binjira mu mafishi bagabanuke.”

Yakomeje ati “Amasezerano yavugaga ko nituyasesa tuzareba niba twatandukana mu bwumvikane, nicyo cyiciro turiho. Ariko ubundi aba bantu bakwiye gukurikiranwa mu nkiko kuko baduteje igihombo gikomeye.”

Uyu muyobozi aheruka gutangaza ko mu myaka icyenda ishize, Imirenge Sacco yibwe amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni 731, rimwe na rimwe bigizwemo uruhare n’abayobozi bazo cyangwa abacungamutungo.

Yavuze ko ayo masezerano yo kubaka ikoranabuhanga yashyizweho umukono ku wa 2 Gashyantare 2015 yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 15, umushinga wose ukaba wari kurangira nyuma y’imyaka itatu. Gusa kugeza magingo aya nta na kimwe FinTech International Limited yigeze ikora.

Yananiwe isoko itarishyurwa ifaranga na rimwe kuko mu masezerano harimo ko bari kwishyurwa 10% nyuma yo gutanga inyandiko igaragaza uko bazakora.

Bagombaga kandi gushyira porogaramu muri mudasobwa zose za SACCO 416, guhugura abazakoresha iryo koranabuhanga hamwe no gushyira iryo koranabuhanga muri banki igomba guhuza izo SACCO, Cooperative Bank.

Kuva Koperative Umurenge Sacco zatangira zimaze gufasha Abanyarwanda benshi kugerwaho na serivisi z’imari, umubare wabo wiyongereye cyane ukagera kuri 92%.

Amafaranga yabikijwe n’abanyamuryango ba SACCO agera kuri miliyari 66 Frw harimo umugabane shingiro w’abanyamuryango ugera kuri miliyari 12.5. Umurenge SACCO ubu ufite abakozi bagera ku 3029, muri bo 45% ni abagore.

Hari umushinga wo guhuriza hamwe koperative 'Umurenge Sacco' zo mu gihugu hose

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza