Made in Rwanda: Urusenda rwera mu rw’imisozi igihumbi rumaze kwamamara ku Isi (Video)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 Gashyantare 2018 saa 10:40
Yasuwe :
1 0

Nta gihe kinini gishize igihingwa cy’urusenda gishyizwemo imbaraga nka kimwe mu bitanga umusaruro ugurishwa ku isoko mpuzamahanga ariko bamwe mu bahinzi bo mu Rwanda bamaze kurubona nk’amizero y’ubukire nyuma yo gukundwa n’abatuye imihanda yose y’Isi.

Uretse uturere tw’Amajyaruguru n’u Burengerazuba tuzwiho gukonja cyane, ahandi hose mu Rwanda urusenda rurahera by’umwihariko mu duce dushyuha nka Nyagatare, Gatsibo, Kirehe na Bugesera.

Hari urugurishirizwa imbere mu gihugu n’abarukoresha nk’indyoshyandyo, mu Karere no hirya yako hakaba n’urugurishwa mu nganda rujyanwa ari rubisi cyangwa rwumishijwe.

Umuhinzi ashobora guhabwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 400 na 800 ku kilo mu gihe ku isoko mpuzamahanga kigura hagati ya 1500 na 3000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Inkomoko y’akabanga kagurishwa cyane muri Amerika

Abahinzi b’urusenda mu Rwanda barimo ibyiciro by’abato bagurisha umusaruro wabo ku bakuru bawutunganya cyangwa ukagurwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga(NAEB).

Sina Gerard nyiri Entreprise Urwibutso ni umwe mu bahinzi banini b’urusenda akaba afite n’uruganda rukora ‘Akabanga’ kahogoje amahanga.

Yaguye ibikorwa byo guhinga no gukora urusenda mu 2003 amaze kubona ko rukenerwa na benshi ariko batabasha kurubona mu gihe kitari icy’umwero warwo.

Yatangiriye ubuhinzi bwarwo kuri hegitari imwe bijyanye n’ubushobozi yari afite icyo gihe ariko ubu yaguye ibikorwa bikorerwa kuri hegitari zirenga 50.

Usibye umusaruro akura mu mirima ye, Sina afitanye imikoranire n’abahinzi bo mu ntara zose z’igihugu agurira umusaruro n’abo mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Avuga ko mu mwaka yaguyemo ibikorwa by’ubuhinzi ari na bwo yatangiye ubushakashati ku gutunganya urusenda rw’amavuta (chili oil) bwabyaye Akabanga kagurishwa mu macupa ya ml 20 na ml 100.

Uruganda rw’Akabanga rufite ubushobozi bwo gukora litiro 1000 ku isaha, kakaba kari mu byinjiza amafaranga menshi mu byo Entreprise Urwibutso ikora.

Isoko ry’ibanze ry’Akabanga riri mu Rwanda, mu bihugu byo mu karere, Afurika muri rusange, Amerika na Canada ahari abaguzi benshi. Nko mu Burengerazuba bwa Afurika nka Nigeria, mu myaka ishize rwari ku isonga mu rwishimirwa cyane n’abagenzi bakoresha indege zikorerayo.

Entreprise Urwibutso yahinduye abahinzi ba ’rukirigitafaranga’

Entreprise Urwibutso ifite abakozi bahoraho 300 n’abandi ba nyakabyizi bagera kuri 800 barimo abakora mu mirima y’urusenda n’ibindi bihingwa, ubuyobozi bwayo buvuga ko akazi bakora gafatiye runini imiryango yabo.

Sina ati “Ibyo dukora icyo bimariye abaturage bo muri aka gace ni uko iyo bahinze bateganyiriza isoko n’uruganda bituma bikemurira ibibazo byose.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko mu ishuri nashinze (Fondation Sina Gerard) harimo amashami yigisha ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ku buryo hari icyizere ko mu myaka iri imbere ibintu byose bizajya bikorwa n’ababyize babigize umwuga.”

Sina ni umwe mu babeshejweho n'ubucuruzi bw'ibikomoka ku buhinzi

Gashora Farm yatangije uruganda rutunganya urusenda

Twahirwa Dieudonné na we akorera ubuhinzi bw’urusenda i Gashora mu Karere ka Bugesera ndetse yatangije n’uruganda rwo kurwongerera agaciro.

Yize ubuhinzi n’ubworozi mu gashami ka Agri-business muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasoreje amasomo mu 2012. Uyu musore wari usanzwe afite inzozi zo kwikorera ku giti cye, yabyinjiyemo mu 2014 ahereye ku buhinzi bw’inyanya.

Abonye ko ubuhinzi burimo amahirwe yo guteza nyirabwo imbere, yaguye ibikorwa kugeza ubwo atangiye guhinga urusenda.

Afite hegitari ebyiri z’imirima y’urusenda rweze rusarurwa buri cyumweru na hegitari enye z’urumaze guterwa; arateganya kongeraho izindi eshatu ndetse abarura izigera kuri 200 z’abahinzi akorana na bo hirya no hino mu gihugu.

Urusenda Twahirwa agurisha mu mahanga ruri mu byiciro bitatu birimo urubisi (Fresh bird eye chili) acuruza n’umushoramari ‘Nature Fresh Food’, ushobora gutwara toni imwe buri cyumweru, ku mafaranga ari hagati ya 500 na 800 Frw ku kilo.

Urundi ni urugurishwa rwumye (Dry Africa bird eye chili) afitiye isoko mu Bubiligi akaba arwohereza ubwe runyuze mu nzira y’amazi.

Ubwo iyi nkuru yategurwaga (mu mpera z’umwaka wa 2017) Twahirwa yari afite mu bubiko toni esheshatu ndetse yiteze umusaruro mwinshi kubera ingufu yashyize mu bahinzi akorana na bo.

Mu rwego rwo kongera agaciro k’urusenda rwa Gashora Farm, Twahirwa yatangiye gutunganya urukoreshwa nk’indyoshyandyo (Didi’s chili oil), apfunyika mu gacupa ka ml 60 kagura amadolari arindwi.

Uruganda yatangije rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 50 buri cyumweru, ariko aritegura kurwongerera ubushobozi rugakora ibirenzeho kugira ngo isoko iryo ari ryo ryose ryaboneka rubashe kurihaza.

Afite abakozi bahoraho 20 barimo abakora mu mirima, mu ruganda, mu icungamutungo ariko mu gihe cyo gusarura akoresha abagera kuri 200 ba nyakabyizi.

Icyakorwa ngo ‘Made in Rwanda’ irusheho gushinga imizi

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda) by’umwihariko gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, Twahirwa avuga ko hari ibikwiye gukorwa n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ikigo gishinzwe ubuziranenge (RSB), Ikigo cyishingira imishinga y’urubyiruko n’abagore (BDF) n’izindi.

Yagize ati “ Niba ari Made in Rwanda, bagomba kudufasha kubona ibyo dupfunyikamo borohereza ababyinjiza. Icya kabiri ni ukudufasha gushaka laboratoire n’izihari zigakoreshwa bakabasha kudupimira ibintu dukora neza, bakatwizeza ubuziranenge.”

Yakomeje agira ati “ Nk’ubu njyewe akenshi mbanza gufata urusenda nkarwohereza hanze bakareba ko nta kibazo rufite. Nidukora ibintu byiza na Made in Rwanda izatera imbere. RSB ifashe inganda nto kubona ibyangombwa by’ubuziranenge.”

Ikindi avuga ni uko hari gahunda zigenewe gufasha ba rwiyemezamirimo ariko ibisabwa ngo zishyirwe mu bikorwa binyura mu nzira ziziguye zisa n’aho zidindiza abagenerwabikorwa.

Ati “Nko muri BDF haba imishinga ifasha ba rwiyemezamirimo kugeza ibyo bakora ku masoko ariko usanga inzira bicamo ifata nk’umwaka wose umuntu abyirukaho.”

NAEB yakira toni zisaga 10 z’urusenda ruvuye mu bahinzi bo mu turere

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga muri NAEB, Nsanzabaganwa Epimaque, yatangaje ko urusenda ari igihingwa cyashyizwemo imbaraga kuva igihugu gitangiye guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga.

Ni igihingwa kimaze kwitabirwa n’abahinzi benshi ku buryo mu cyumweru NAEB yakira toni zisaga 10 yohereza mu mahanga.

Umwaka ushize u Rwanda rwabonye umusaruro wa miliyoni 15 z’amadolari avuye mu ndabo, imboga n’imbuto rwohereje mu mahanga.

Amasoko manini ari mu Bwongereza, u Bubiligi, u Buholandi, u Bufaransa, Dubai no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Uturere tw’Amajyaruguru n’u Burengerazuba tuzwiho gukonja cyane ni two tudahingwamo urusenda rwinshi
Twahirwa afite hegitari ebyiri z’imirima y’urusenda rweze rusarurwa buri cyumweru na hegitari enye z’urumaze guterwa
Urusenda ruratunganywa rukavamo indyoshyandyo rukorwa hifashishijwe ibintu bitandukanye birimo tangawizi, tungurusumu, ibitunguru, amavuta n'ibindi
Urusenda Twahirwa yatangiye gutunganya rwabonye isoko mu Busuwisi
Mu ruganda rwa Sina Gerard ahatunganyirizwa urusenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza