Minicom n’abikorera banyuzwe n’imurikabikorwa ‘Iby’iwacu’ mu kumenyekanisha amazina y’ibicuruzwa

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 30 Nzeri 2017 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateguwe imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda hagamijwe kubimenyekanisha kuko amazina ya byo ataramamara.

Iri murikabikorwa n’imurikagurisha ryiswe ‘Iby’iwacu Brand Exhibition’ ryateguwe n’Ikigo Imena Creative, cyamamaza kikanamenyekanisha ibikorwa na serivisi, gifite intego yo kuzamura amazina y’ibicuruzwa ikorerwa mu Rwanda ariko bikaba bitaramamara.

Iri murika ryabereye muri parking y’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC mu Mujyi wa Kigali rwagati kuva kuwa 27 Nzeri kugeza kuwa 30 Nzeri 2017.

Abitabiriye iri murika babwiye IGIHE ko nubwo ari ubwa mbere ribaye, ryatanze umusaruro.

Munyampeta Jean Luc wamuritse biswi z’uruganda rwitwa “Manna Production Ltd” yagize ati "Twishimiye cyane ko muri iri murika ryiswe ‘Iby’iwacu’ hari abantu benshi babashije kumenya ibyo dukora, ni byiza biraryoshye ariko kuko bitari bizwi, n’abaguzi urumva babaga bake.”

Yakomeje agira “Sinatinya kuvuga ko umuntu wese wageze hano akabona ibyo dukora, aho azajya abona ibicuruzwa bya ‘Manna’ azajya yihutira kubigura azaba hari aho abizi azi n’umwihariko wabyo.”

Uwamwezi Nadia wasuye abamurikaga yavuze ko hari ibintu byinshi yishimiye nk’ubugeni, abakora ibiribwa, abakora imyambaro, ibikoresho by’isuku.

Ati “Birashimishije, natunguwe n’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ntarinzi nk’ikigo gikora ubucuruzi bw’inzuki cyitwa The Hive, hari abashushanya, hari abakora imyenda, ni byinshi ntarinzi kandi bikorerwa mu Rwanda.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), Sebera Michel yashimiye ikigo cyateguye imurikabikorwa ‘Iby’iwacu Brand Exibition’ kuko ari gishyigikira gahunda za Leta zo guteza imbere no gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Iki gikorwa kiri mu murongo wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuko minisiteri yacu niyo ishinzwe ubucuruzi n’inganda, twabyishimiye, biramenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.”

Uretse abaturage basanzwe, n’Umunyamabanga uhoraho muri Minicom yagaragaje ko hari ibicuruzwa yamenyeye muri iri murika.

Yagize ati "Nkanjye hari ibintu bitandukanye nabonye ntarinzi ko bikorerwa mu Rwanda kandi ni byiza ko bikomeza kumenyekana.”

Umuyobozi w’Ikigo Imena Creative, Umulisa Fiona Cécile, yavuze nubwo ari ku nshuro ya mbere batangiye iri murika, byagaragaje ko abanyarwanda bari barikeneye.

Yagize ati “Dushimishijwe cyane n’uko Leta yacu ishyigikiye abikorera ku giti cyabo, twarashyigikiwe. Twabonye ko Abanyarwanda bakunda ibikorerwa iwabo ko ahubwo hari ibyo babaga batazi."

Yakomeje agira ati"Mu bamurikaga, ibigo n’abantu ku giti cyabo uko ari 20 ntawe utaragurishije, ni uko abaguzi babikunze rero kandi nkabateguye iki gikorwa twarishimye kuko twashakaga ko bimenyekana.”

‘Iby’iwacu Brand Exhibition’ ni igikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Brand home made & Buy home made”, bivuze kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda ndetse ukanabigura. Biteganyijwe ko kizajya kiba buri mwaka.

Abamurika ibikoresho by'isuku muri ‘Iby’iwacu Brand Exhibition’
Itorero Intayoberana ryasusurukije abitabiriye imurikabikorwa ‘Iby’iwacu’
Umuyobozi w’Ikigo Imena Creative, Umulisa Fiona Cécile
Umunyamabanga uhoraho muri Minicom, Sebera Michel n'Umuyobozi w’ikigo Imena Creative, Umulisa Fiona Cécile
Umunyamabaganga uhoraho muri Minicom, Sebera Michel, atangiza imurikabikorwa ku mugaragaro
Uruganda Manna rukora biswi zo mu binyampeke
Gasana Frederick wavuze ku bijyanye n'ikigo 'The Hive Rwanda' gikora ibikomoka ku nzuki

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza