Minisitiri Kanimba yahagaritse by’agateganyo Sports4Africa icuruza imikino y’amahirwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Werurwe 2017 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM) yatangaje ko yakoze igenzura ku mikino y’amahirwe, hagaragaye sosiyete yemerewe kuyicuruza ariko ntiyubahirize neza amategeko n’amabwiriza ayigenga, cyane kwishyura ibyo abakinye batsindiye.

Kubw’ibyo, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Kanimba Francois, yatangaje ko ashingiye ku itegeko n°58/2011 ryo kuwa 31/12/2011 rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe, anashingiye ku mpungenge zimaze iminsi zigaragazwa n’abaturage bo mu turere tumwe na tumwe batishyurwa integano y’amahirwe adahinduka baba bategeye, yahagaritse by’agateganyo Sports4Africa.

Mu itangazo MINEACOM yasohoye riragira riti « Aramenyesha Abanyarwanda bose ko imikino yo gutega y’ ikigo cy’ubucuruzi cya LPS/NEW SOJEL PARTNERSHIP kizwi kw’ izina rya Sports4Africa ibaye ihagaritswe by’agateganyo kugira ngo hanononsorwe ubucuruzi bwayo bugomba gukorwa ntawe bubangamiye, kandi ibanze kwishyura no kurangiza izindi nshingano zituruka ku bikorwa by’imikino y’amahirwe yo gutega yagejeje ku bakiniye ahantu hatanze serivisi zayo bagatsindira integano yashyizweho.”

Itangazo rya Minisitiri Kanimba ntirivuga ingano y’ibyo iyi sosiyete yagomba kwishyura abaturage.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba yasabye inzego zose bireba cyane cyane ubuyobozi bw’ibanze na Polisi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’agateganyo rya Sports4Africa.

Sports4Africa ni imwe mu masosiyete akomeye mu Rwanda usangaho abatega ku mikino iba iri kubera hirya no hino ku isi, cyane cyane iya shampiyona z’imipira w’amaguru i Burayi.

Iyi sosiyete icuruza imikino y'amahirwe igaragara hirya no hino mu mijyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza