MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 Gicurasi 2018 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money, inagabanya ingano ya make umuntu yashoboraga kohereza agera ku ifaranga rimwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gicurasi 2018, ni bwo iyi Sosiyete y’Itumanaho ikomeye mu Rwanda yatangaje ku mugaragaro uburyo bushya bwo kuba abakoresha serivisi ya Mobile Money, bashobora kohererezanya amafaranga ari munsi y’igiceri cy’ijana kugeza ku ifaranga, bitajyaga bikunda.

Ibi bije nyuma y’aho mbere abakoreshaga Mobile Money batohererezanyaga amafaranga ari munsi y’ijana ndetse bakaba n’iyo bohererezanyaga ari munsi y’ibihumbi bitanu bakurwagwaho asa nk’aho ari menshi.

Mu biciro bishya, ubu uwohereza amafaranga ari hagati y’ifaranga kugera ku 100 Frw akoresheje Mobile Money akurwaho 3 Frw mu gihe uwohereje ari hagari ya 300 Frw na 1000 Frw akurwaho 35 Frw gusa.

Umuyobozi wa MTN Rwanda ushinzwe gucuruza no gukwirakwiza ibicuruzwa byayo, Munyampundu Norman, yavuze ko iyi gahunda igamije kugira ngo abafatabuguzi babo bose bisange muri Mobile Money.

Yagize ati “Twaje kumanura ibiciro bya Mobile Money kugira ngo abakiliya bayisangemo kuko abakoresha iyi serivise bamaze kuba benshi cyane, kuko uko barushaho kuyigana ari nako barushaho no kuyikoresha umunsi ku munsi mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Yanagaragaje ko Mobile Money (MoMo) yitabiriwe cyane kugeza aho serivisi ziyikorerwaho mu kwezi, yaba kubitsa no koherezanya n’izindi zigera ku gaciro ka miliyari 98 Frw.

MTN Rwanda ifite abakiliya 1,600,000 bakoresha Mobile Money, iyi sosiyete ikaba yizeye ko uyu mubare uzakomeza kuzamuka.

MTN yatangije uburyo bushya bwo kohererezanya amafaranga ari munsi y'ijana
Bamwe mu bakozi ba MTN Rwanda
Umuturage ari kugerageza kohereza amafaranga ari munsi y'ijana akoresheje Mobile Money
Umuyobozi wa MTN Rwanda ushinzwe gucuruza no gukwirakwiza ibicuruzwa byayo, Norman Munyampundu
Ibiciro bishya MTN yashyizeho ku bakoresha Mobile Money

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza