MTN yakuyeho amafaranga 10% yacaga abohererezanya Me2U

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yakuyeho amafaranga angana na 10% yatangwaga abantu bohererezanya amafaranga kuri telefone (Me2U), umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 17 Nzeri 2017.

Mu minsi mike ishize, MTN yasubiyemo uburyo bwayo bwo gutanga serivisi za Me2U inanoza uburyo bwo kohererezanya ama-unite kuva ku 100 agera ku 20,000 Frw n’amafaranga angana na 10% yatangwaga kuri buri mafaranga yoherejwe akurwaho.

Me2U ni serivisi yihariwe n’abafatabuguzi ba MTN bishyura mbere, ni n’uburyo bwiza kandi bworoshye bwo gusangira amafaranga ari kuri telefone, agahabwa undi wishyura mbere. Gukoresha iyo serivisi, umukiliya akanda *772# ubundi agakurikiza amabwiriza.

Ubwo yavugaga ku mavugurura kuri iyo serivisi, Umuyobozi w’agateganyo Ushinzwe kwamamaza Ibicuruzwa muri MTN, Gaspard Bayigane, yavuze ko byari mu buryo bwo gusubiza ibyifuzo by’abakiliya kugira ngo bajye babasha kohererezanya amafaranga menshi ku nshuti n’abavandimwe.

Aboherezanya amafaranga bakoresheje ubu buryo ntibarenzaga 6000 ariko ubu yarazamutse agera ku 20,000 Frw.

Kuri serivisi nshya y’amafaranga yacibwaga abohererezanyaga amafaranga, Bayigane yavuze ko “Kugira ngo tugumane uburyo bwo kohererezanya amafaranga twari twashyizeho 10% ariko bitewe n’uko tuba dushaka gushyira abakiliya bacu imbere ya byose, twishimiye kuba aba mbere mu Rwanda batanga serivisi yo kohererezanya amafaranga ku buntu kuko twabonye ko byababangamiraga.”

Kohererezanya amafaranga bigirira akamaro abakiliya kuko babasha kuyahana igiye icyo ari cyo cyose, bigatuma bahora ku murongo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza