Mu mezi ane u Rwanda rwagabanyije ibiva hanze ku 8%

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Mutarama 2017 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare , NISR, muri raporo yacyo y’Ukuboza 2016, igaragaza ko ibyo u Rwanda rwinjije mu Rwanda biva mu mahanga mu mezi ane ashize byagabanutse.

Imibare y’iki kigo yerekana ko ibyinjijwe mu gihugu bifite agaciro ka miliyoni 439.39$ ugereranyije na miliyoni 481.15$ mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2015, bikagaragaza igabanuka ringana na 8.68%.

Iyo Raporo igaragaza ko ahantu hatanu hambere u Rwanda rwakuraga ibicuruzwa ari Uganda (ahavuye ibifite agaciro ka miliyoni 95.39$), mu Bushinwa (miliyoni 52.75$), Kenya (Miliyoni 35.83), u Buhinde (Miliyoni 33.01$) na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (miliyoni 25.07$).

Igaragaza kandi ko ibicuruzwa by’ingenzi u Rwanda rwaguze hanze harimo inzitiramibu, telefoni ngendanwa, imiti, moto, imbuto y’ibigori, umunyu n’ibikomoka kuri peteroli.

Iyi Raporo kandi igaragaza ko ibyo u Rwanda rwatumizaga mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba (EAC), byagabanutse kugera ku 9.79% ugereranyije n’ibyo rwatumijeyo kuko mu mwaka wa 2015 byari muri miliyoni 125.95$.

Uganda na Kenya nibyo byari ivomo rikomeye ry’ibyo u Rwanda rwakuraga muri EAC kuko byombi byanganaga na 77.95%. Tanzania yazaga ku mwanya wa gatatu kuko havagayo ibingana na 20.91%, u Burundi bukaza ku mwanya wa nyuma kuko havagayo ibingana na 1.14%.

Ibyoherejwe hanze nyuma yo guhindurwa na byo byiyongereyeho 12.04% mu mezi ane ya nyuma ya 2016 bigera kuri miliyoni 51.52$ bivuye kuri miliyoni 45.98 byariho muri icyo gihe mu mwaka wa 2015.

Aho byoherejwe cyane ni mu Busuwisi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Singapore, ibyo byose uko ari bitanu byagabanye 68.83% bingana na miliyoni 77.46$.

Urwunge rw’ibicuruzwa byoherejwe byarimo amabuye y’agaciro n’ibihingwa birimo Ikawa, n’icyayi.

U Rwanda rwatangije gahunda yo guhagarika inkweto n’imyenda byavaga hanze bizwi nka Caguwa, inatangiza gahunda ya ‘Made in Rwanda’ igamije gushishikariza Abanyarwanda gukunda ibikorerwa iwabo.

Muri iyo raporo kandi imibare igaragaza ko ibyohorejwe hanze bifite agaciro ka miliyoni 112.54$, mu gihe ibyaguzwe hanze bifite agaciro kangana na miliyoni 439.39.

Ubucuruzi bwose bwanganaga na miliyoni 603.44 bigaragaza ko bwagabanutseho 5.92%ugereranyije n’ayo mezi ane ya 2015.

Mu byo u Rwanda rukura hanze harimo n'inzitiramubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza