Munyeshyaka yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’ubutaka Kenya yahaye u Rwanda bukazamo amatati

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 8 Nzeri 2017 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yatangaje ko agiye gusoma no gukurikirana ibikubiye mu rubanza rw’ubutaka Kenya yahaye u Rwanda ku ngoma ya Arap Moi bukaza kwitambikwa n’abiyise ba nyira bwo.

Ahayinga mu 1986 ubwo Kenya yayoborwaga na Perezida Daniel Arap Moi, u Rwanda rwahawe ubutaka bungana na hegitare 12 buherereye hafi y’icyambu cya Mombasa.

Nyuma yaho ubwo butaka bwaje kujya mu nkiko umucuruzi w’Umunyakenya witwa Salad Awale ukorera i Mombasa atangaza ko ari ubwe, ko afite n’ibyangombwa bimwemerera kubukoresha mu gihe cy’imyaka 99 yahawe na leta ya Kenya mu 1986.

Mu 2016, u Rwanda rwagejeje icyo kibazo mu Rukiko Rukuru muri Kenya maze umucamanza Anyara Emukule, afata umwanzuro ko ubutaka busubizwa Leta y’u Rwanda kuko ibyangombwa umucuruzi Awale avuga ko afite ari ibyiganano, nkuko byemejwe nyuma yo kugenzurwa na komisiyo ishinzwe ubutaka.

Gusa umucuruzi Salad Awale ntiyanyuzwe arongera arabujuririra no kugeza ubu bwasubiye mu manza.

Minisitiri mushya wa Minicom, Vincent Munyeshyaka, avuga ko agiye kureba iki kibazo, akareba icyo yakora cyihutirwa kugira ngo impano Kenya yahaye u Rwanda itazagenda buheriheri.

Yagize ati “ Kuri ruriya rubanza icyo naruvuga ho, nkeneye gusoma uko bimeze nkamenye uko bihagaze hanyuma icyo nzakora cyihutirwa kuko ari igikorwa gihuza minisiteri zitandukanye, tuzakeneramo n’ubujyanama mu by’amategeko, ubwo icyo nzakora ni ukwihutisha ku buryo twakorana n’inzego za guverinoma, tukareba neza uko ikibazo gihagaze ku buryo tuzagikurikirana ndetse tukagiha ibanze mu byo tuzakora.”

Gusa François Kanimba wayoboraga iyo minisiteri avuga ko muri urwo rubanza Guverinoma ya Kenya ikwiye kurugiramo uruhare ikareba uruhare rw’abaturage muri ubwo butaka, ikibazo kikava mu nzira.

Yagize ati “ Ubwo butaka abaturage ba Kenya baje kugaragaza ko babufiteho uburenganzira, aha ntekereza ko icyo kibazo kireba cyane Guverinoma ya Kenya kugira ngo izadufashe kugira ngo niba hari ibyo abaturage basaba by’uburenganzira kuri ubwo butaka bive mu nzira.”

Ubutaka u Rwanda rufite muri Kenya ruramutse rubutsindiye, bwaba bwiyongereye kuri hegitari rufite hanze kuko mu 2013 Djibouti yaruhaye hegitari 20 z’ubutaka ku cyambu cya Djibouti muri Djibouti , ubwo Perezida Paul Kagame aheruka muri iki gihugu nabwo u Rwanda rwongeye guhabwa izindi 40, ziba 60.

Guverinoma ya Tanzania kandi nayo iherutse guha u Rwanda ubundi butaka; ibi byanya byombi guverinoma y’u Rwanda ikaba iteganya kubikoreraho ubucuruzi bwayo, hakazanubakwa ibikorwa byafasha ubucuruzi mpuzamahanga burufitiye inyungu.

Minsitiri w'Ubucuruzi n'Inganda,Vincent Munyeshyaka, yiyemeje gukurikirana ubutaka Kenya yahaye u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza