Nyiramugengeri na Gaz Methane bishobora gutuma igiciro cya sima ya Cimerwa kigabanuka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 05:38
Yasuwe :
0 1

Uruganda Nyarwanda rukora sima (Cimerwa) ruratangaza guhera muri Kanama uyu mwaka rushobora gutangira gukoresha nyiramugengeri mu gutwika sima, ku buryo byatuma igiciro cyayo kigabanuka.

Ubusanzwe sima yo ku rwego rwa 32.5 igura amafaranga y’u Rwanda 8700 naho iyo ku rwego rwa 42.5 ikagura amafaranga 9500. Ugereranyije iki giciro n’ibyo uruganda rukenera mu gukora iyi sima, usanga inyungu ingana na 3 % gusa.

Umuyobozi ushinzwe imari mu ruganda rwa Cimerwa, John Bugunya, atangaza ko gukoresha Nyiramugengeri na Gaz Methane, ari gahunda yo kugabanya ibyo batumiza hanze bifashisha mu gukora sima, birimo n’amakara acukurwa (Coal), yifashishwa mu kuyitwika.

Ubundi inganda zose zo muri aka karere zikora sima zakuraga aya makara muri Tanzania, gusa mu minsi ishize ubuyobozi bw’iki gihugu bwashyizeho amabwiriza abuza inganda zacyo gutumiza hanze amakara nk’aya ahubwo zigakoresha ay’imbere mu gihugu.

Bugunya asobanura ko usanga inganda zibyiganira muri Tanzania gushaka aya makara bigatwara igihe kinini ngo aboneke cyangwa n’ingano yifuzwa ntiboneke uko ikenewe. Avuga ko mu gukemura iki kibazo barimo kwiga uko Nyiramugengeri na Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu byasimbura aya makara.

Yagize ati “Turimo kureba Nyiramugengeri kandi mu Rwanda irahari nyinshi ihagije, ubu gahunda ihari ni uko hari abashoramari baje barimo kureba uko bayitegura ku buryo hari n’icyizere ko bizajya kugera mu kwezi kwa Munani itangiye kuboneka.”

Yongeraho na Gaz Methane harebwa uko yategurwa ku buryo mu gihe gito na yo yakwifashishwa igasimbura amakara yo muri Tanzania, atwara igihe kinini cyo kuyageza ku ruganda mu makamyo.

Ubu toni y’ayo makara Cimerwa iyishyura amadorali 230, ni ukuvuga ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bugunya yemeza ko ikiguzi kigenda ku makara kigabanutse byagira ingaruka nziza ku giciro cya Sima Nyarwanda n’izindi ziri ku isoko ry’u Rwanda.

Yagize ati “Igiciro cy’amakara kigira uruhare rwa 35% ku mufuka wa sima umwe, haramutse habayeho igabanuka ry’icyo giciro cyangwa hakaboneka ubundi buryo twatwika sima tudakoresheje ayo makara, urumva ko hari icyagabanuka ku giciro cya sima byanze bikunze.”

Mu Rwanda hari Nyiramugengeri ahitwa Gishoma mu Karere ka Rusizi, ku Mayaga n’ahandi. Inyigo iheruka yerekanye ko mu kiyaga cya Kivu harimo kilometero kibe (km3) hagati ya 250 na 300 za Carbon (CO2) na Gas Methane igera kuri km3 hagati ya 55 na 60, kandi ngo bikomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeneye.

Uruganda rwa Cimerwa runakomeje kongera ubushobozi bwa sima rukora, ikava kuri toni 380,000 rukagera kuri toni 500,000 ku mwaka mu 2018 na toni 600,000 mu 2020.

Igiciro cya sima ya CIMERWA gishobora kugabanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza