RMC yorohereje abakozi gutunga moto ngo gukererwa akazi bibe amateka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Kanama 2018 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Uruganda Nyarwanda ruteranya Moto (Rwanda Motorcycle Company, RMC), rwashyizeho uburyo bwihariye bugamije gukemura burundu ibibazo by’abakozi bakererwaga akazi, rukazajya rubaha moto yishyurwa mu byiciro kandi ifite ibyangombwa byose.

Kubera umuvundo w’imodoka uba muri Kigali cyane cyane mu masaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi na nimugoroba bataha, bituma bamwe bahitamo kugenda na moto ariko gutega isanzwe bikababera ihurizo bitewe n’akazi bakora cyangwa kwanga rimwe na rimwe ibibazo bishobora kugendana no gutizanya ingofero z’abagenzi ziba ziriwe zihererekanywa.

RMC nk’uruganda rwatangiye gukorera mu Rwanda rushaka gukemura ibibazo by’ingendo ku byiciro byose by’Abanyarwanda, rwashyizeho uburyo bwo gufasha abakozi gutunga moto zabo kandi buboroheye bwiswe ‘Gukererwa byabaye amateka’ nk’uko Ineza Private ushinzwe imenyekanishabikorwa muri uru ruganda yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Iyi gahunda dufite ni iyo korohereza abakozi kugira moto zabo zibafasha mu ngendo zabo za buri munsi ni nayo mpamvu twayise ‘Gukererwa byabaye amateka’. Ni gahunda ireba abakozi b’ibigo byigenga cyangwa ibya leta, apfa kuba afite amasezerano y’akazi. Icyo gihe tumusaba ibaruwa y’ushinzwe abakozi mu kigo akoramo gusa.”

Yakomeje agira ati “Uyishaka aratwegera tugakorana amasezerano noneho akazajya yishyura mu byiciro ariko mu buryo butagoranye kuko icyo dushaka ni ugufasha Abanyarwanda mu ngendo zabo ndetse no kugabanya gukererwa mu kazi.”

Iyi moto umukiliya ayihabwa ifite purake, carte jaune, ubwishingizi bw’umwaka wose, RMC ikaba igomba kuyimukorera ku kibazo cyose yagira mu gihe cy’umwaka ndetse na kasike (casques) ebyiri z’ubuntu.

Uru ruganda ruri no gutera inkunga Tour du Rwanda 2018 aho moto zarwo arizo zatoranyijwe gukoreshwa muri iri siganwa mpuzamahanga riri kuba ku ncuro ya 10 kubera ubwiza, gukomera no kwihuta kwazo.

Rwanashyizeho nimero yihariye abakiliya barwo bashobora guhamagara mu gihe cyose bagize ikibazo cyangwa bashaka ibikoresho bya moto byo gusimbura ibyashaje ya 5315 bagahita babona ubufasha.

Uruganda rwa RMC rumaze umwaka umwe rutangiye guteranyiriza moto mu Rwanda, rufite ubwoko butandukanye burimo izitwa Inziza, Imparage ari nazo zikundwa n’abamotari cyane, Indakangwa, Ingenzi n’izindi; izi zose ziboneka ku cyicaro cy’uruganda ku Kicukiro-Sonatube no ku ishami rya Rubavu.

Moto za RMC zimaze kwandika izina nka moto zikomeye kandi ziberanye n'imiterere y'u Rwanda
Moto za RMC nizo ziri gutwara abantu muri Tour du Rwanda
Izi moto uzishaka ahamagara kuri 5315 cyangwa akajya ku cyicaro cya RMC ku Kicukiro Sonatube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza