Nyarugenge: Abacuruzi basaga 80 bagiye kwitaba RRA ku makosa mu gukoresha EBM

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gashyantare 2017 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi 82 bakorera mu Karere ka Nyarugenge basabwe kwitaba ku biro by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kugirango batange ibisobanuro ku makosa basanze barakoze mu bijyanye n’imisoro arimo kuba hari ibicuruzwa basohoye nta nyemezabuguzi batanze.

Ibi byagaragajwe ejo ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare, ubwo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro basuraga abacuruzi bakorera muri aka karere mu rwego rw’ubukangurambaga mu gutanga inyemezabuguzi z’akamashini ka EBM.

Muri icyo gikorwa hasuwe abacuruzi 686 bibutswa kujya batanga inyemezabuguzi za EBM igihe batanze ibicuruzwa ku banditse muri TVA, naho abatayanditsemo bakajya batanga izisanzwe zanditse kugirango umuco wo gusohora ibicuruzwa bidafite icyemezo kigaragaza uwabiguze ucike burundu.

Muri icyo gikorwa, abacuruzi 82 basanganywe ibibazo birimo kuba baratanze ibicuruzwa nta nyemezabuguzi ndetse banafatanwa ibindi baranguye ariko badafitiye inyemezabuguzi, byatumye basabwa kuzajya ku biro by’iki kigo kugirango batange ibisobanuro ku cyabateye gukora ibyo, ku buryo uwo bazasanga yarabikoze agamije kunyereza imisoro azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Kuri ubu ufashwe yagurishije ntatange inyemezabuguzi, ahanishwa kwishyura inshuro 10 za TVA yagombaga gutanga iturutse mu byo yagurishije. Iyo habayeho isubiracyaha, iyo TVA yikuba inshuro 20. Naho iyo bibaye ubwa gatatu wa mucuruzi afungirwa ibikorwa.

Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu, Kayigi Aimable, yagaragarije abanyamakuru ko mu byagiye bigaragara harimo ibicuruzwa byafatwaga bitagira inyemezabuguzi hakaba n’ibindi byasohorwaga ariko agaciro kari ku nyemezabuguzi kagabanyijwe.

Kayigi ati “Ubwitabire ku ikoreshwa rya EBM burashimishije ariko hari bamwe badatanga inyemezabuguzi, kwigisha ni uguhozaho tubibutsa ko bafite inshingano zo kuzitanga.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Nyarugenge, Munyabarame Cyprien, yemera ko hari bamwe muri bagenzi be banga gutanga inyemezabuguzi babigambiriye ahanini bakabikorera abajya kubaranguraho ibicuruzwa baturutse mu Ntara kuko hari ababa bataramenya agaciro k’iyo nyemezabuguzi.

Munyabarame agira inama abacuruzi bagenzi be kwibwiriza guha inyemezabuguzi buri wese ubaguriye ndetse haba n’uwaje kurangura atumva akamaro kayo bakajya babimusobanurira kugirango azabashe gusora neza.

Iki gikorwa cyo kugenzura ikoreshwa neza rya EBM kiri kujyana no kwandika abasora bashya bageze ku rugero rwo kwinjira muri TVA. Itegeko riteganya ko usora ufite igicuruzo cya miliyoni 20 ku mwaka cyangwa se miliyoni eshanu mu gihembwe, aba agomba kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro, TVA. Uwanditse wese muri TVA kandi agomba gukoresha imashini ya EBM.

Umusoro wa TVA ungana na 18% ukaba utangwa n’umuguzi wa nyuma. Icyo ucuruza akora ni ukuwakirira leta akawugeza muri RRA mu minsi 15 ikurikira ukwezi yakiriyemo iyo TVA iyo akora imenyesha ryayo buri kwezi cyangwa se nyuma y’igihembwe iyo ari mu bamenyekanisha TVA buri gihembwe.

RRA isaba buri muguzi wese ugize icyo ahaha kudasiga inyemezabuguzi ye ya EBM kuko ari bwo amenya neza ko amafaranga yaciwe agura azagera mu isanduku ya leta.

Kayigi avuga ko gusiga iyo nyemezabuguzi bifite ingaruka nyinshi ku baguzi kuko bibima amahirwe yo kubona servisi nziza z’ubuvuzi, ibitaro, amazi meza, amashanyarazi, umuhanda, kwiga neza kuko byose biva mu bushobozi bw’igihugu kandi Leta ibigeraho ari uko imisoro yinjiye mu isanduku yayo.

Kayigi asaba abacuruzi kubahiriza amategeko batanga inyemezabuguzi za EBM kuri buri gicuruzwa batanze
Munyabarame avuga ko hari abacuruzi banga gutanga inyemezabuguzi ku bushake, ahanini bigakorerwa ababaranguraho ibicuruzwa baturutse mu ntara
Abacuruzi basabwa gutanga inyemezabuguzi za EBM mu gihe baba bamaze gutanga ibicuruzwa
Abacuruzi basanze bataratanze inyemezabuguzi basabwe ibisobanuro ku cyabibateye
Muri iki gikorwa, abakozi ba RRA bagenzuye ubuziranenge bw'Inyemezabuguzi zitangwa n'abacuruzi

Amafoto: RRA PRO


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza