Rwanda-Uganda: Ibikorwa by’asaga miliyari 30 Frw byuzuye bigiye koroshya ubuhahirane

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Nzeri 2017 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (TMEA/Trade Mark East Africa) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda cyujuje umuhanda n’ibiro bya gasutamo bifite agaciro ka miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda bigiye koroshya urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi.

Ibikorwa byubatswe birimo umuhanda w’ibirometero 37 watwaye agera kuri miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika, uva ku mupaka wa Kagitumba ukagera ahitwa Ntungamo muri Uganda aho uhita uhura n’uwundi ujya i Kampala, hakaba n’ibiro byubatswe ku mupaka abashaka kwambuka bimenyekanishirizamo.
Ibi bikorwa byose byatwaye miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda; muri yo 50% yatanzwe na Trade Mark East Africa andi asigaye atangwa n’ibihugu byombi (u Rwanda na Uganda).

Uhageze ubu ahaheruka mu minsi yashize, ntabura guhita abona impinduka haba mu myubakire, imimerere n’imitangire ya serivisi, kuko ahakoreshwaga amasaha abiri kugira ngo umuntu asohoke mu gihugu kimwe yinjira mu kindi ubu bisigaye bitwara iminota itarenze itanu.

Kuri uyu mupaka huzuye inyubako ya miliyoni 6.2$ iri ku ruhande rw’u Rwanda n’indi ya miliyoni 6.2$ ku ruhande rwa Uganda ahitwa Mirama Hills.

Ni ibikorwa byaje bikenewe ku mpande zombi kuko abahakorera ubucuruzi bavuga ko mbere bitaboroheraga kuko nta muhanda wahabaga bikaba byaratumaga abenshi banyura ku Mupaka wa Gatuna bigatera umubyigano w’imidoka n’abantu.

Karuhanga Godwin ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka avuga ko ubu byoroshye kuko ngo iyo ashaka kujya mu gihugu kimwe (mu Rwanda cyangwa muri Uganda), kugaruka bimutwara umwanya muto ugereranyije na mbere.

Ati “Mbere wasangaga hano huzuye abantu bategereje. Bamara no kwambuka bikaba uko kuko abo ku ruhande rw’u Rwanda bari ukwabo n’abo ku ruhande rwa Uganda bari ukwabo, ubu rero iminota itanu nayo yaba myinshi bikaba birarangiye.”

Si uyu gusa kuko n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abunganira abatumiza n’abohoreza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda, Rukundo Théogène, yavuze ko ibyo bikorwa ari ingirakamaro.

Ati “ Ibi bizafaha ubucuruzi kugera ku nshingano zabwo kuko uyu mupaka uhuriweho n’inzego nyinshi, ari gasutamo, ari abinjira n’abasohoka, ari inzego z’umutekano; byoroshya kandi akazi kuko ubu urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu rwaroroshye aho usanga serivisi zitangirwa hamwe bikihutisha uburyo bwo gukora ubucuruzi.”

Trade mark East Africa irasaba abacuruzi kubyaza umusaruro aya mahirwe

Trade Mark East Africa ivuga ko kuva habaho ihuzwa ry’umupaka (Kagituma-Mirama Hills) ugatangira gukora mu 2015, byagabanyije 25% ku gihe abanjira n’abasohoka bamaraga ku mupaka.

Umuyobozi Mukuru wa Trade Mark East Africa mu Rwanda, Patience Mutesi, yasabye abacuruzi kunyura ku mupaka wa Kagitumba kuko ngo hari umuhanda mwiza kandi serivisi zaho zikaba zihuta.

Yagize ati “Twabikoze kugira ngo tugabanye umwanya abacuruzi batakazaga ku mupaka, kunyurahano rero bizabafasha kugabanya umwanya n’ikiguzi ku bucuruzi bwabo.”

Gusuzuma ubuziranenge bw’ibicuruzwa byavuye ku minsi 60 byatwaraga bigera ku minsi umunani, mu gihe igiciro cyavuye ku madolari ya Amerika 500 kikagera kuri 250 ku gicuruzwa kimwe.

Usibye gutera inkunga iy’ubakwa ry’umuhanda wa Kagitumba-Ntungamo n’ibiro bya Gasutamo kuri uwo mupaka, Trade Mark East Africa, yanafashije mu kubaka amasoko yo ku mipaka ya Cyanika, Rubavu n’ibiro biri kubakwa ku mupaka wa Rusizi.

Kumenyekanisha ibicuruza bisigaye byaroroshye nyuma y'iyubakwa ry'ibi bikorwa remezo
Ibikorwa byubatswe birimo umuhanda w’ibirometero 37 watwaye agera kuri miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika
Umuyobozi Mukuru wa Trade Mark East Africa mu Rwanda, Patience Mutesi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza