RwandAir yemerewe gukorera muri Angola na TAAG Angola Airlines ikisanga i Kigali

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 01:39
Yasuwe :
1 0

Kompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Angola, ‘TAAG Angola Airlines’, yahawe uburenganzira buyemerera gutangira gukorera ingendo ku bibuga by’indege by’u Rwanda no kuba yahafata abagenzi ikabajyana mu bindi bihugu.

Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda na Angola byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, aha uburenganzira kompanyi z’indege z’ibihugu byombi bwo kubikoreramo nta mananiza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu, yasobanuye ko aya masezerano aha uburenganzira kompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir, bwo kuba yakoresha ibibuga by’indege byose byo muri Angola na kompanyi y’indege yo muri Angola, TAAG Angola Airlines, igashobora gutangira gukorera imirimo yayo mu Rwanda.

Yagize ati “Ni amasezerano ari mu rwego rw’uburenganzira bwa Gatanu (Fifth Freedom), akaba aha uburenganzira kompanyi ya Angola, TAAG Airlines kuba yaca i Kigali igafata abagenzi ikabajyana ahandi cyangwa RwandAir ikaba yaca muri Angola ikahafata abagenzi ikabajyana ahandi.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano azatuma RwandAir itangira gutekereza uko yaca muri Angola ikajya muri Amerika y’Amajyepfo, muri Portugal n’ahandi bakoresha ururimi rwo muri Portugal na Espagne.

RwandAir ifite gahunda y’imyaka 10 ikubiyemo gutangira gutekereza uko yajya mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo nka Brazil, Argentina n’ahandi. Aya masezerano arayifungurira inzira kuko azatuma ikorana na TAAG Airlines, isanzwe ijyayo.

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Angola, Dr Augusto Da Silva Tomas, yagaragaje ko u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’igihugu cye mu bijyanye na politiki, aya masezerano akaba azatuma waguka ukagera no mu kwihuza mu by’ubukungu.

Yagize ati “Ni intambwe ikomeye yo guteza imbere ubucuruzi buzatuma ubukungu n’imibereho myiza bitera imbere mu bihugu byacu. Bizatuma kandi igihe n’igiciro cy’ingendo kigabanuka ku bakoresha indege ndetse u Rwanda ruhure na Aziya, Amerika y’Epfo n’u Burayi.”

Angola ni igihugu cyohereza hanze ibijyanye na peteroli nyinshi, ibiva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi. Ingendo z’indege mu bihugu byombi zizafasha u Rwanda kugera ku ntego yo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane kuyongerera agaciro ndetse na Angola yoroherwe no gutumiza ibikomoka ku buhinzi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa RwandAir ndetse na Guverinoma ya Angola, bemeza ko kompanyi z’indege zizatangira gukorera mu bihugu byombi vuba kuko aya masezerano atuma zitangira gukora inyigo y’isoko.

TAAG Angola Airlines ni kompanyi y’indege ya Leta ifite icyicaro ku kibuga cy’indege cya Quatro de Fevereiro Airport i Luanda; Mu Ukwakira 2014, yakoreraga mu byerekezo 31 harimo 13 by’imbere mu gihugu, 11 muri Afurika, bitatu muri Amerika y’Amajyepfo, bibiri mu Burayi na bitatu mu Burasirazuba bwo hagati no mu karere ka Asia-Pacific.

TAAG Angola Airlines ni umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ubwikorezi bw’indege ku Isi (IATA) ndetse n’Ishyirahamwe ry’ubwikorezi bw’indege muri Afurika. Ikoresha indege za Boeing 737 na Boeing 777.

U Rwanda na Angola byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, aha uburenganzira kompanyi z’indege z’ibihugu byombi bwo kubikoreramo nta mananiza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu (Iburyo) na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Angola, Dr Augusto Da Silva Tomas, nibo bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire mu by'indege
Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Angola, Dr Augusto Da Silva Tomas
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu, yasobanuye ko RwandAir yabonye uburenganzira bwo kuba yakoresha ibibuga by’indege byose byo muri Angola
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza