Aka gace kahagurutse i Musanze gasorezwa i Nyamata ku ntera y’ibilometero 121.1, kegukanywe na Kasperkiewicz Przemyslaw ukinira Delko Marseille Provence yo mu Bufaransa, wakoresheje 02h49’57’’.
Nyuma yo guhemba abakinnyi bitwaye neza, abayobozi ba Cogebanque bitabiriye ibi birori barangajwe imbere na Mujyambere Louis De Monfort ushinzwe Ibikorwa na Serivisi muri iyi banki, basuye inyubako igiye gukoreramo ishami ryayo rishya i Nyamata.
Ni ishami rizaba inyunganizi ku yandi abarizwa mu Mujyi wa Kigali, uhana imbibi n’aka karere. Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, ahagana saa munani zo ku wa 25 Gashyantare 2019, iyi banki yatangiye gutanga serivisi z’ibanze aho abenshi bayigannye.
Umuyobozi w’Ishami rya Cogebanque i Nyamata, Nahimana Gaspard yabwiye IGIHE ko iri shami rizafasha mu kwegera abakiliya no kubaha serivisi zinoze.
Yagize ati “Uburyo abantu batwakiriye bigaragara ko bari banyotewe kubona Cogebanque hano. Icyo tugiye gufasha abakiliya bacu ni ukubaha serivisi nziza kandi zihuse.’’
“Dufite serivisi zifasha Abanyarwanda bose. Uyu munsi twafunguye konti za Itezimbere zirenga 150. Ni konti nziza idakatwa igihumbi cy’umufuragiro ku kwezi. Umukiliya asabwa 200 Frw iyo agiye kubikuza. Twiteguye guhindura ubuzima bw’abatugana.’’
Cogebanque imaze kugaba amashami mu bice byose by’igihugu; irya Nyamata rije ari irya 27.
Cogebanque kandi iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2019, aho ijyana n’amagare mu mfuruka zose yegereza Abanyarwanda serivisi zayo.
Mujyambere Louis De Monfort yatangarije IGIHE ko aho isiganwa ryanyuze hose abantu bagaragaje inyota yo gukorana na Cogebanque.
Yagize ati “Twagejeje ku Banyarwanda serivisi zose za banki kuva ku gufunguza konti, gusaba ikarita n’izindi. Abanyarwanda bishimiye kuzigama kuko n’abafunguye konti zisanzwe banasabye n’izo kuzigama. Basobanuriwe uko bazazikoresha, banahabwa inama z’uburyo bwo gukoresha inguzanyo.’’
Avuga ku ishami rishya rya Nyamata rizatahwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere, yavuze ko “Uyu munsi twazanye ishami rya Cogebanque i Nyamata rigiye kuba nk’ihuriro ry’abaduhagarariye (agents) muri aka karere. Tuje gufasha abahatuye mu mishinga yabo kandi twizeye ko bizagerwaho.’’
Abitabiriye ibirori by’amagare mu gihugu hose bari gufashwa gusobanurirwa amahirwe ari mu kwizigamira.
Binyuze muri Konti ya Itezimbere ya Cogebanque, umukiliya aba afite amahirwe yo kubona ikarita ya Mastercard ahahisha atitwaje amafaranga mu ntoki.
Umuntu ufunguye konti ya Itezimbere agirwa inama yo gufungura iyishamikiyeho ya Teganya, imufasha kuzigamira ejo hazaza. Iyi konti yunguka 5% kandi igihe nyirayo ashakiye amafaranga ayakuraho.













Video: Kazungu Armand
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO