Tigo Rwanda yungutse abafatabuguzi hafi ibihumbi 95 mu kwezi kumwe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Nzeri 2017 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Imibare y’Urwego rw’igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) igaragaza ko muri Nyakanga uyu mwaka abafatabuguzi ba sosiyete y’itumanaho ya Tigo Rwanda, biyongereyeho 94,852 bituma muri rusange igeza ku bafatabuguzi 3,356, 951 bavuye kuri 3,262 099.

Uru rwego rugaragaza ko Tigo Rwanda ariyo sosiyete y’itumanaho yongereye abafatabuguzi benshi muri kuriya kwezi, aho biyongereyeho 2,9% ugereranyije na Kamena 2017; yiyongereyeho 94,852.

Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, yavuze ko ukwiyongera kw’abafatabugizi gushingiye kuri serivisi batanga no ku muhate w’abakozi babo.

Yagize ati “Ubwiyongere bushimishije bw’abafatabuguzi bacu ni igihamya kidashingiye gusa ku cyizere abakiriya bacu badufitiye na serivizi nziza nka internet yihuta na Tigocash tubaha, ahubwo no ku muhate w’abakwirakwiza serivisi zacu.”

Ubwiyongere bw’abafatabuguzi ba Tigo Rwanda bwatumye ubu yihariye 39.5% by’isoko ry’itumanaho mu Rwanda ivuye kuri 36.5% yari ifite mu Ukuboza 2016.

Amoateng avuga ko bafite intego yo kuba mu mpera za 2017 bayoboye isoko ry’itumanaho mu Rwanda.

Sosiyete ya Tigo ikorera mu bihugu 14 binyuranye ku Isi. Yageze muri Afurika mu 1993, itangira gukorera mu Rwanda mu 2009. Ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 26 muri Afurika.

Ukwiyongera kw’abafatabugizi ba Tigo, ivuga ko bushingiye kuri serivisi nziza itanga no ku muhate w’abakozi bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza