Tigo yatangije serivisi nshya yorohereza abantu guhamagara indi mirongo no mu mahanga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda yatangije ubukangurambaga yise ‘Tigo Yanjye’ bugamije kugeza ku bakiliya bayo uburyo bushya kandi bunoze bwo guhamagara, gukoresha internet no kohererezanya amafaranga bifashishije Tigo Cash.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2017, nibwo Umuyobozi wa Tigo, Philip Amoateng, yatangije ku mugaragaro ubu bukangurambaga bubumbiye hamwe serivisi eshatu zirimo ‘Imirongo Yose’, ‘Isanzure Packs’ na ‘Africa Packs’.

“Imirongo yose” ifasha umukiliya wa Tigo guhamagara indi mirongo ya Sosiyete zikorera mu Rwanda ku giciro kimwe nk’icyo guhamagara Tigo kuri Tigo. Imirongo Yose Packs igurwa amafaranga 100 ku munsi na 500 ku cyumweru, ituma abakiliya bahamagara imirongo yose nibura iminota 35 mu cyumweru. Ikindi kandi ni uko abayikoresha bashobora kohereza ubutumwa bugufi 35 ku cyumweru ndetse bakanahabwa megabyte 35 za internet ku cyumweru.

Umukiliya ufite ‘Africa Packs’ azajya ahamagara mu bihugu birimo Uganda, Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria, Sudani y’Epfo ku mafaranga 56 ku munota.

Abakoresha internet bazifashisha ‘Isanzure Packs’ ishobora no gutuma abakiliya boherezanya ubutumwa bugufi, bakanahamagarana bisanzuye.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga bwa ‘Tigo Yanjye’, Philip Amoateng, yatangaje ko Tigo ikomeje kwita ku byifuzo by’abakiliya.

Yagize ati “Tigo ishishikajwe no gukomeza urugendo rwo guhaza ibyifuzo by’abakiliya kurusha n’uko babitekereza. Dushyiraho uburyo bwo kugeza serivisi za telefone ngendanwa kuri buri wese kandi zihendutse kugira ngo abakiliya bacu bakomeze kwisanzura hagati yabo kandi ubucuruzi bakora butere imbere kuko tugabanya ikiguzi cy’itumanaho.”

Yakomeje avuga ko hari indi serivisi nshya bagiye kuzana izambuka imipaka yo guhamagarana no gukoresha internet, bikagera ku gutanga serivisi y’ubwishingizi bw’ubuzima.

Umukiliya wa Tigo kugira ngo yinjire muri izi serivisi akanda *255# agahitamo imunogeye, hanyuma agakurikiza amabwiriza.

Umuyobozi wa Tigo, Philip Amoateng, yatangaje ko Tigo ikomeje kwita ku byifuzo by’abakiliya bayo
Umuyobozi ushinzwe amategeko muri Tigo Rwanda, Sandra Cyamweshi, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga
Tigo yatangije serivisi nshya yorohereza abantu guhamagara indi mirongo no mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza