Tigo yongereye igihe SIM Card zayo zishobora kumara zitarafungwa mu gihe zidakoreshwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2017 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Tigo Rwanda yongereye igihe cyajyaga kibarirwa SIM Card mbere yo gufungwa mu gihe idakoreshwa, kivanwa ku mezi atandatu kigezwa ku myaka ibiri ku bafatabuguzi bishyura mbere, nk’uko iki kigo cy’itumanaho cyabitangaje kuri uyu wa Kane.

Ubusanzwe kugira ngo SIM Card ya Tigo ikomeze ibarwe nk’ikora n’iyo yaba itari muri telefoni, umufatabuguzi yasabwaga kugira amafaranga ayishyiraho buri mezi atandatu, ubu icyo gihe kikaba cyagejejwe ku myaka ibiri.

Ubwo yatangazaga ubu buryo bwo kongerera igihe Sim card, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Tigo Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko bizorohereza cyane abantu bagira gahunda nyinshi zituma bava mu gihugu.

Yagize ati “Iyi serivisi nshya ibereye cyane abafatabuguzi bacu bashobora kujya hanze y’igihugu bakamarayo igihe kirekire cyangwa cyangwa abanyeshuri bajya kwiga bagafata amezi menshi. Ubu nimero zabo za Tigo bazajya bazigumana. Ikindi nk’abacuruzi, ba mukerarugendo n’abandi bantu basura u Rwanda, bashobora kugumana nimero zabo za Tigo n’igihe bavuye mu gihugu, bakazongera kuzikoresha bagarutse kugisura.”

Uretse kongera igihe Simcard ishobora kumara idakoreshwa,
Tigo yashyizeho uburyo bwihariye bwo guha ikaze abantu baba bamaze nibura amezi abiri badakoresha nimero zabo za Tigo, bwiswe ‘Welcome Back’.

Igihe bazajya bashyiraho amafaranga bazajya babona inyongera ya 100% ku mafaranga bashyizemo, bahabwe iminota 20 yo guhamagara indi nimero ya Tigo ku buntu n’ubutumwa bugufi 20, hakiyongeraho MB 20 za internet.

Tigo Rwanda imaze kugira abafatabuguzi basaga miliyoni eshatu, guhera mu 2009 ikaba imaze gushora miliyoni zigera kuri $310 mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza