Tour du Rwanda: Rwanda Foam yasobanuriye abanyabugesera uko batahura abigana matela zayo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Ugushyingo 2017 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Uko umwaka uza undi ugataha Tour du Rwanda ikomeza kuba urugero rwiza rw’ibikorwa bya siporo bitegurwa neza mu gihugu no ku mugabane wa Afurika, ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n’ibyikorera nka Rwanda Foam biyitera inkunga, bikanafasha abaturage kumenya ibikorwa byabyo.

Kuri uyu wa Kane iri siganwa rikurikirwa n’abasaga miliyoni eshatu buri mwaka, ryavhagurukiye i Musanze yerekeza i Bugesera banyuze i Kigali mu gace karyo ka kane, kegukanwe n’Umunya-Ertrea, Eyob ariko Umunyarwanda Areruya Joseph yambara umwenda w’umuhondo kuko ari we uyoboye urutonde rusange.

I Bugesera aho abasiganwa basoreje, hari imbaga y’abaturage baje gushyigikira Areruya, dore ko anakomoka muri iyi Ntara y’Uburasirazuba nubwo akinira ikipe y’ababigize umwuga ya Dimension Data muri Afurika y’Epfo.

Rwanda Foam nk’umuterankunga w’iri rushanwa kuva uyu mwaka wa 2017, yishimiye ko Abanyarwanda bitwaye neza kuri uyu munsi ndetse bakomeje kugaragaza icyizere ko bizeye ko bashobora no kuzaryegukana bwa mbere batangiye kuritera inkunga.

Karekezi Christian ushinzwe ubucuruzi muri uru ruganda rumaze imyaka irenga 35 rukora matela mu Rwanda, yavuze ko abakiliya babo babahishiye udushya muri iyi Tour du Rwanda harimo kugabanya ibiciro no kubaha umusengo w’ubuntu igihe baguze matela.

By’umwihariko, Karekezi yabwiye abaturage ko Rwanda Foam ihagarariwe ahantu hose mu gihugu, by’umwihariko mu Karere ka Bugesera “dufite umuntu uduhagarariye witwa Nicker ltd. Aho niho mwasanga ibicuruzwa bya Rwanda Foam.”

Mu kurinda abaturage ko bazagura matela z’abamamyi, babashuka ko ari iza Rwanda Foam zizwiho gukomera, Karekezi yaburiye abaturage uko bamenya inzima.

Yagize ati “Tujya tugira ibibazo by’abamamyi bakunda kwigana matela zacu, mugomba kumenya ko iba yambaye umwenda urimo amabara ya Rwanda Foam urimo n’amazina ya Rwanda Foam, ikagira n’icyapa cy’umuhondo kiriho kashe ya RSB kuko matela za Rwanda Foam zemewe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge.”

Umuyobozi wa Rwanda Foam, Makuza Patrick, we yavuze ko nta na rimwe uru ruganda ruzigera rutenguha abakiliya barwo kuko rwakomeje guhaza ukwifuza kwabo kuva rwabaho kandi ruzahora rushyira inyungu zabo imbere.

Yagize ati: “Abanyarwanda bakomeze kutugirira icyizere natwe tuzakomeza kubagezaho matela zifite ubuziranenge, ziramba kandi zibungabunga ubuzima bwabo. Turashimira abakiliya bacu tumaranye imyaka irenga 35 nta na rimwe tuzabatenguha tuzakomeza kubakorera matela nziza kuko turi uruganda rumaze kuba ubukombe.”

Uyu muyobozi yanashimangiye ko bazakomeza gutera inkunga ibikorwa bishimisha Abanyarwanda kandi bibafitiye akamaro nka Tour du Rwanda kuko ari bumwe mu buryo bwiza bwo kubashimira.

Rwanda Foam ni umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda
Umuyobozi wa Rwanda Foam, Makuza Patrick, yasobanuriye abanyabugesera uko batahura abigana matela zayo zikomeye
Abafana ba Tour du Rwanda baje ari benshi i Bugesera
Areruya Joseph na Eyob Metkel basanzwe bakinana bagereye i Nyamata rimwe
Areruya Joseph yasubiranye umwenda w'umuhondo yari yambuwe n'Umusuwisi, Pellaud Simon
Igikundi cyaje gikurikiye Eyob Metkel na Areruya Joseph

Indi nkuru wasoma: Tour du Rwanda: Eyob Metkel yegukanye agace ka Musanze-Nyamata, Areruya yisubiza umwenda w’umuhondo (Amafoto)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza