U Rwanda mu biganiro na RDC ku gukomorera abinjiza inkoko n’inyama z’inka

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ibiganiro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bigamije gukomorera ubucuruzi bw’inkoko, amagi n’inyama z’inka bituruka mu gihugu byakumiriwe.

Muri Werurwe 2017 nibwo ubu bucuruzi bwahagaritswe nyuma y’amezi abiri Uganda itangaje ko hagaragaye indwara y’ibicurane by’ibiguruka byagize ingaruka ku bucuruzi bwo mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yavuze ko yiteze ibiganiro hagati y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abo muri guverinoma z’ibihugu byombi ngo habeho koroshya ikorwa ry’ubwo bucuruzi hagati y’impande zombi.

Yagize ati “Dufite byinshi duhuriyeho kandi RDC ni igihugu dufatanya mu bikorwa by’ubucuruzi.”

The EastAfrican dukesha iyi nkuru ivuga ko RDC ari cyo gihugu cyohereza ibicuruzwa byinshi ku isoko ry’akarere gihuriyeho n’u Rwanda bigera kuri 79.7%, kigakurikirwa na Uganda yohereza 15.5%, u Burundi bwohereza 4.8% naho Tanzania ikohereza 0.2%.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igaragaza ko ibyoherezwa ku isoko ryo mu Karere byagabanutseho 29.4% mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka.

Nk’uko Banki Nkuru ibigaragaza, zimwe mu mbogamizi zabayeho zishingiye ku ngorane zigaragara mu bucuruzi muri RDC zahuriranye n’izuba ryatumye umusaruro mu buhinzi ugabanuka, ibyo bikaba byatumye ingano y’ibyoherezwa hanze bigabanuka.

Ibyo u Rwanda rwohereza hanze byaragabanutse bigera kuri miliyoni 46.7 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 66.2 z’amadolari zariho mu 2016.

Abacuruzi baturuka mu Rwanda no muri RDC bavuga ko abategetsi ba Bukavu na Goma muri RDC bakomeje gukumira inkoko, amagi n’inyama z’inka zituruka mu Rwanda, bakavuga ko ibyo bikorwa nta n’indwara yahumvikanye.

Nubwo abayobozi muri za guverinoma bakomeje ibiganiro, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda narwo ngo rukomeje gushishikariza bagenzi babo muri RDC gukuraho izo mbogamizi.

Abayobozi bo muri RDC bakunze kuzikuraho ariko bakongera gushyiraho izindi ngamba zikumira ubu bucuruzi mu buryo butunguranye.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Gasamagera Benjamin, yagize ati “Turi kuganira na bagenzi bacu bo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo basabe abayobozi babo koroshya ubwo bucuruzi. Duherutse kugirana inama yabereye ku mupaka wa Goma.”

Abasesenguzi bagaragaza ko hakenewe isoko rifatika kandi ryizewe mu Karere u Rwanda ruherereyemo kugira ngo bizamure agaciro k’ibyo rwohereza hanze.

U Rwanda ruba mu miryango itandukanye iruhuza n’ibindi bihugu byo mu Karere irimo uw’Ubucuruzi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), uw’Ubukungu w’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga bigari (CEPGL) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Imibare itangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza ku isoko ry’akarere n’iryo ku rwego Mpuzamahanga kigenda kigabanuka.

Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, ikinyuranyo hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza hanze n’ibyo rutumizayo cyaragabanutse kigera kuri miliyoni 671.2 z’amadolari ya Amerika bivuye kuri miliyoni 902.3 byariho mu gihe nk’icyo umwaka ushize.

Ibitumizwa hanze na byo byagabanutseho hafi 10.6% biturutse ku kuba abantu basigaye bakoresha cyane ibikorerwa mu gihugu binyuze mu bukangurambaga bwa Made in Rwanda.

Ubucuruzi u Rwanda rukorana n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba bwarazamutse kuko ibicuruzwa byageze kuri miliyoni 72.2 z’amadolari ya Amerika bivuye kuri miliyoni 66.6, ibyo bikaba byarazamuwe n’amategeko yashyizweho muri Kenya na Uganda.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Congo Kinshasa bwahagaritse ubucuruzi bw’inkoko n’ibizikomokaho biva mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza