U Rwanda rubangamiwe na RDC itubahiriza amasezerano ku bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irashyirwa mu majwi ko irenga ku masezerano yagiranye n’u Rwanda, yo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka, igasoresha abacuruzi baciriritse b’Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije nayo.

Mu Ukwakira 2016, nibwo u Rwanda na RDC byatangije umushinga bihuriyeho ugamije kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho ukubiyemo ko abakora ubutarengeje agaciro k’amadolari 2000 batazajya basoreshwa.

Aya masezerano anategenya ko ayo mahirwe agomba kugera no ku bindi bihugu bigize Umuryango w’ubucuruzi mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), akanagena n’urutonde rw’ibicuruzwa bitagomba gusoreshwa.

Nyuma hagiye hakorwa ubukangurambaga ku mipaka ibihugu byombi bihuriyemo harimo uwa Rusizi na Rubavu, bugamije gukomeza gusobanura ibikubiye muri ayo masezerano.

Umukozi ushinzwe guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Tayebwa James, yabwiye The New Times ko ayo masezerano yari agamije kuzamura imibereho y’abacuruzi bambukiranya imipaka, cyane cyane ab’abagore bakunze kubukora no gukuraho inzitizi zose z’ubucuruzi, zibabangamira.

Tayebwa avuga ko mu bushishozi bwe, asanga hakirimo ibibazo, ku ruhande rwa RDC itemerera ibicuruzwa bimwe kandi ikabikora itamenyesheje uruhande rw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Haracyarimo ugukomeza ku ruhande rwa RDC gushyiraho inzitizi z’imisoro n’izidashingiye ku misoro n’amahoro ku bicuruzwa bimwe biva mu Rwanda.”

Bimwe muri ibyo bicuruzwa harimo ibikomoka ku bworozi nk’amafi, inkoko, amagi, inyama n’ibindi bitemererwa kwinjizwa ku isoko ryo mu mujyi wa Goma.

Ibyo Tayebwa avuga bisa n’ibyo Peter Ndikumana, umunyarwanda ukorera ubucuruzi ku mupaka wa Rubavu na Goma avuga, ko basoreshwa imisoro mu buryo butemewe.

Yagize ati “Nta musoro n’umwe dusabwa gutanga ku bicuruzwa tuvana muri RDC ariko abayobozi baho i Goma bakomeza kuduca amafaranga mu by’ukuri amategeko atemera ko dutanga.”

The New Times ntiyabashije kuvugana n’inzego z’ubuyobozi ku ruhande rwa RDC.

Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubucuruzi muri COMESA, George Lipimilie, yavuze ko umuryango ushishikajwe n’uko buri gihugu kinyamuryango gikurirwaho izo nzitizi.

Ku mupaka muto w'u Rwanda na RDC i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza