U Rwanda rugiye kohereza mu mahanga indabo za ‘Gentian’ zizwi cyane mu Buyapani

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 08:10
Yasuwe :
0 1

Nyuma yo gukora igerageza ry’imyaka itatu harebwa niba zishobora kwera mu Rwanda, Ikigo Bloom Hills Ltd kigiye gutangira kohereza mu Burayi indabo zo mu bwoko bwa ‘Gentian’ zisanzwe zera cyane mu Buyapani.

Ubuhinzi bw’indabo za ‘Gentian’ ni umushinga mugari watangijwe n’Ikigo Mizuho Information Research, gifatanyije n’Umujyi wa Hachimantai mu Buyapani na Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda.

Mu muhango wo gutangiza ku mugararo kohereza izi ndabo mu mahanga, Umuyobozi Mukuru wa Bloom Hills ari nayo ishyira mu bikorwa uyu mushinga, Shungo Hudara, yavuze ko mu myaka itatu babanje gukora igerageza ngo barebe ko ‘Gentian’ zakwera mu Rwanda, muri Mutarama 2017 akaba aribwo baziteye mu gishanga cya Nyacyonga zigakura neza.

Meya w’Umujyi wa Hachimantai, Masahiko Tamura, yavuze ko uyu mushinga uri muri gahunda yabo yo guteza imbere ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko ku bijyanye n’izi ndabo bakaba bari bakeneye ahantu bazihinga zikera igihe cyose ku buryo babasha kuzijyana i Burayi mu buryo buhoraho.

Ati “Umujyi wacu usanzwe ujyana indabo za Gentian i Burayi, ariko zibasha kuboneka mu gihe kingana n’ukwezi kumwe n’igice kubera uburyo ikirere cyacu giteye. Ariko izi ndabo za Gentian zihingwa mu Rwanda turamutse tubashije kuzijyana hanze twahangana ku isoko kuko zaziba icyuho cy’igihe zimara zarabuze mu mujyi wacu.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yavuze ko bishimiye gukorana n’u Buyapani mu birebana n’ubuhinzi bw’indabo kuko biri mu byinjiriza igihugu amafaranga, bakaba barakoze ubushakashatsi ngo barebe ko zakwera mu Rwanda aho bahereye mu Kinigi ntibikunde, nyuma zikaza gukura neza mu gishanga cya Nyacyonga mu Karere ka Gasabo.

Yakomeje avuga ko hari Abanyarwanda bamaze kujya mu buhinzi bw’indabo ku giti cyabo n’abafatanya n’abanyamahanga, ari nayo mpamvu bashishikariza n’abandi kubwinjiramo kuko uretse kuba buri gutera imbere, bubonekamo n’amafaranga menshi.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Miyashita Takayuki, wanagize uruhare rukomeye mu gutuma uyu mushinga utangizwa mu Rwanda, yavuze ko ari igikorwa cyo kwishimira kuko nyuma y’imvune nyinshi bagize kuri ubu bagiye gutangira kujyana umusaruro wo mu mahanga.

Ati “Twishimiye ko indabo zikomoka mu Buyapani zigahingwa ku butaka bw’u Rwanda zigiye koherezwa mu Burayi. Akazi k’aba bantu kazatanga umusanzu ku bukungu bw’u Rwanda, no kumenyekanisha izina ry’u Rwanda. Mu ijambo rimwe ndishimye.”

Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira izi ndabo zihinzwe kuri hegitari enye, intego akaba ari uko mu 2020 bazaba bafite ubushobozi bwo kohereza gentian ibihumbi 430 buri gihembwe. Ni mu gihe Abanyarwanda bagera ku 100 bazahabwa mo akazi.

Imibare itangwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi , NAEB, igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza mu Werurwe 2018 indabo zoherejwe hanze zinjije miliyoni 2.8 z’amadolari, mu 2016/17 zikaba zarinjije miliyoni 1.2 z’amadolari.

Abayobozi batandukanye biteguye kuba abambere basaruye kuri izi ndabo
Abitabiriye uyu muhango bishimiye kuba izi ndabo zigiye gutangira koherezwa
Amb. Miyashita, Masahiko Tamura uyobora Umujyi wa Hachimantai n'Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bill Kayonga
Indabo za Gentian zirakundwa cyane mu Buyapani no mu bihugu by'u Burayi
Minisitiri Mukeshimana yashishikarije n'abandi Banyarwanda kwinjira mu buhinzi bw'indabo kubera amafaranga arimo
Meya w’Umujyi wa Hachimantai, Masahiko Tamura yavuze ko biteze ko indabo zizera mu Rwanda ku buryo bazajya babasha kuzigemura mu mahanga mu gihe kinini gishoboka
Ururabo rumwe rwa Gentian rugura Amanyarwanda agera kuri 500

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza