Umucuruzi w’imyaka yatomboye imodoka ya Fuso muri Bigereho na BK

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 29 Ukuboza 2017 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Munyakayanza Donatien wo mu Karere ka Gatsibo yatomboye imodoka ya Fuso ifite agaciro ka miliyoni 38 Frw muri gahunda ya ‘Bigereho na BK’, yashyizweho mu gushishikariza abantu kurushaho kwizigamira na Banki ya Kigali.

Uretse Munyakayanza watsindiye imodoka, Muhizi Shaffy yegukanye amafaranga miliyoni naho Mushimiyimana Alphonsine abona moto ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ukuboza 2017.

Bageze kuri ibi bihembo babikesheje gufunguza konti zo kuzigama muri BK, banki yizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ihindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Nk’uko insanganyamatsiko y’irushanwa yari “Fungura, utsinde”, hari hateguwe inzugi eshatu, umuntu uri mu banyamahirwe agasabwa gutombora umubare mu gaseke, agafungura urugi ruhuye n’umubare yatomboye, akabona igihembo cye.

Uwa mbere watomboye muri batatu batoranyijwe mu gutsindira igihembo nyamukuru, ni Mushimiyimana Alpfonsine wafunguye agatombora moto; Muhizi Shaffy afunguye asangamo sheki y’amafaranga miliyoni y’amafaranga, uwa gatatu ari we Munyakayanza Donatien afunguye asangamo imodoka ya Fuso.

Munyakayanza yashimiye BK yashyizeho iyo gahunda, avuga ko imodoka ahawe igiye kumufasha kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi bw’imyaka.

Yagize ati “Mfunguje konti muri BK vuba kuko nta mwaka urashira ariko ngihamagarwa bambwira ko ndi umwe mu banyamahirwe nahise mvuga nti ni Imana ibikoze, iyi modoka igiye kumfasha mu mirimo nkora yo gupakira imyaka. Rwose sinabona uko mvuga BK ahubwo n’abandi bakorane nayo rwose kuko ntisanzwe.”

Umuyobozi Ushinzwe Kumenyekanisha ibikorwa bya BK, Thierry Nshuti, yavuze ko ibyo bashakaga batangira iyo gahunda ku wa 25 Kanama 2017 babigezeho ariko n’ibindi birakomeje.

Yagize ati “Twatangije gahunda ya Bigereho na BK tugamije gushishikariza Abanyarwanda gukorana na banki no kugira umuco wo kwizigama; icya gatatu kwari ugusangira n’abantu ibyishimo by’imyaka 50 Banki ya Kigali imaze ku isoko.”

Kuva iyo gahunda yatangira, abantu bashyize amafaranga ku makonti yabo yo kwizigama asaga miliyari ebyiri avuye mu Banyarwanda basanzwe; abantu ibihumbi 30 bafunguye konti nshya muri BK; abandi bagera ku bihumbi birindwi bongeye gukoresha konti bari bayfitemo zari zimaze igihe zidakora.

BK izakomeza ibikorwa nk’ibyo no mu minsi iza ariko ikaba ifite gahunda nshya yo kuba abantu bagiye kujya basaba inguzanyo bakoresheje telefoni zabo ngendanwa batiriwe bajya kuri banki.

‘Bigereho na BK’ irangiye itanzwemo amafaranga, ibikoresho byo mu nzu, inka, imodoka, za moto n’ibindi, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 100 Frw.

Munyakayanza Donatien ashyikirizwa urufunguzo rw'imodoka ya Fuso yatsindiye muri Bigereho na BK
Yasazwe n'ibyishimo kubw'imodoka yatomboye izamufasha mu bucuruzi bwe bw'imyaka
Munyakayanza Donatien mu modoka yatsindiye
Mushimiyimana Alphonsine watsindiye moto ari kumwe na Muyakayanza wegukanye imodoka
Yateye akaririmbo ashimira Imana nyuma yo gutombora imodoka
Muhizi Shaffy yegukanye amafaranga miliyoni
Uyu nawe yashyikirijwe moto yari yaratsindiye

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza