Umucuruzi w’ ‘injugu’ yatomboye moto ya cyenda muri ‘Airtel Tunga’

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Ugushyingo 2017 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Nsabimana Pierre wo mu Murenge wa Kinyina mu Karere ka Gasabo, ni we munyamahirwe watsindiye moto ya cyenda muri 12 zihatanirwa muri gahunda ya ‘Airtel Tunga’

Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko usanzwe utunzwe no gucuruza injugu ubwo yashyikirizwaga iyi moto kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2017, yishimiye kuba na we yegukanye moto bitewe n’uko yari amaze imyaka itanu afite ibyangombwa byo kuyitwara

Yagize ati “ Ubu mfite ibyishimo bikomeye kuko njye nari maranye ibyangombwa byo gutwara moto imyaka itanu ku buryo nahoraga nshaka akazi narakabuze.”

Nsabimana yavuze ko iyi igiye kumuteza imbere ndetse. Yakanguriye abandi gutinyuka bakagerageza amahirwe yabo muri iyi poromosiyo kubera ko na we atari azi ko ashobora gutsinda.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel mu Karere ka Kicukiro na Gasabo, Innocent Muhangi yasabye abanyarwanda batandukanye gukomeza kugerageza amahirwe yabo muri iyi poromosiyo kubera ko iyi ari moto ya cyenda muri 12 bateganya gutanga.

Yagize ati “ Turabasaba gukomeza kugerageza amahirwe yabo kugira ngo nabo begukane izindi moto eshatu zisigaye kubera ko iyi dutanze ari iya cyenda mu gihe duteganya gutanga moto 12.”

Iyi tombola ikozwe mu buryo bw’ibibazo uhatana asubiza icyo umukiliya asabwa ni ukohereza ubutumwa bugufi yandika akohereza kuri 155 cyangwa agahamagara 155 akaba yinjiye mu irushanwa agatangira gusubiza ibibazo.

Buri mukiliya ahabwa amanota 100 kuri buri gisubizo nyacyo, uwakinnye wese azajya ahabwa inyongera y’amafaranga 11 ku butumwa bugufi azajya akoresha yohereza ubutumwa Airtel kuri Airtel.

Nsabimana Pierre ashyikirizwa ibyangombwa bya moto
Nsabimana Pierre ashyikirizwa urufunguzo rwa moto
Nsabimana Pierre amaze guhabwa moto ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza