Umukozi wa restaurant yegukanye imodoka ya miliyoni 20 Frw muri “Tunga na Airtel”

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Ukuboza 2017 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Bizabavaho Kandende ukora muri restaurant mu Birambo, Akarere ka Nyamasheke, utunzwe niwe watsindiye imodoka ya miliyoni 20 Fr muri gahunda ya ‘Airtel Tunga’.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2017, ni bwo Bizabavaho yashyikirijwe iyi modoka nk’igihembo kiruta ibindi muri gahunda ya “Tunga na Airtel” yari imaze iminsi itangirwamo ibihembo bitandukanye birimo na za moto.

Bizabavaho yashimishijwe cyane no kuba yegukanye igihembo nyamukuru, ati “Nishimye cyane kuko igiye guhindura ubuzima bwanjye, cyane cyane ko nari mfite inzozi zo kuzaba umushoferi kuko nari maze no kubona uruhushya rw’agateganyo rwo kuyitwara.”

Yakomeje avuga ko yegukanye iyi modoka afite amanota arenga miliyoni ebyri, yagezeho akoresheje amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 70 Frw.

Ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Airtel, Chrysanthe Turatimana, yavuze ko gahunda ya Tunga yashyizweho hagamijwe gufasha abakiliya gutera imbere.

Yagize ati “Icyo dushaka kubamenyesha n’uko tuyishyira ku isoko tutari tugamije kwinjiza amafaranga nk’uko ibikorwa by’ubucuruzi bisanzwe bikora. Twari tugamije guhindura ubuzima bw’abanyarwanda kuko tuba twitaye ku banyarwanda kandi baba bakwiye ibyiza, niyo mpamvu tuba twateguye gahunda nk’iyi.”

Uretse iyi modoka, Tunga na Airtel imaze ibyumweru 13 yatangiwemo moto 12. Ibihembo byose hamwe bifite agaciro k’akarenga miliyoni 100 Frw.

Guhatanira igihembo byasabaga kohereza ubutumwa bugufi ku 155 cyangwa agahamagara 155, akinjira mu irushanwa, agatangira gusubiza ibibazo yabazwaga. Buri mukiliya yahabwagwa amanota 100 kuri buri gisubizo nyacyo ndetse uwakinnye wese agahabwa inyongera y’amafaranga 11 ku butumwa bugufi akajya yohereza akoresheje Airtel kuri Airtel.

Bizabavaho Kandende iruhande rw'imodoka yegukanye muri “Tunga na Airtel”
Imodoka ya miliyoni 20 Frw ni yo yatanzwe muri “Tunga na Airtel”
Umuyobozi w’Agateganyo wa Airtel Rwanda, Raoul Bedi mu gutanga imodoka yo muri “Tunga na Airtel”
Munganyinka Liliane ushinzwe itangazamakuru muri Airtel
Ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Airtel, Chrysanthe Turatimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza