Umunyarwanda uba mu Bubiligi yafunguye iduka ry’ibikoresho byongera ubwiza n’isuku i Kigali

Yanditswe na Edouard Mubaraka
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda uba mu Bubiligi, Niyigena Diane, yafunguye iduka ryitwa ‘Age Fighting Beauty Cosmetics’ ricuruza ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kongera ubwiza n’isuku by’umubiri, rikanatanga inama z’uko byifashishwa bijyanye n’imiterereye y’uruhu.

Age Fighting Beauty Cosmetics ibarizwamo amoko atandukanye y’amavuta, imibavu, isabune n’ibindi byifashishwa mu kongera no kunoza ubwiza bw’uruhu bitarwangije; riherereye mu igorofa rya mbere mu nyubako y’ubucuruzi ya CHIC [Champion Investment Corporation] mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro Niyigena yahaye IGIHE, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iduka yakigize nyuma yo kwiga amasomo yo kwita ku ruhu n’uburyo yizihirwa no kubona umuntu usa neza.

Yagize ati “Nigiriye inama yo gucuruza amavuta kuko nize amasomo yo kwita ku ruhu. Ubundi mba mu Bubiligi ariko nahisemo kuza gusangiza Abanyarwanda ibyo nigiye hanze birimo gusukura umubiri, kwikunda, kwihangira n’imirimo ari nabyo badutoza.”

Niyigena avuga ko umuntu agomba kwikunda kandi ko atabigeraho atarasobanukirwa n’akamaro ko gusa neza, kwambara neza no kurya neza.

Nyuma yo kwiga amasomo yo kwita ku ruhu, yasobanukiwe ko hari abantu bakoresha nabi amavuta n’ibindi bikoresho byongera ubwiza bikabagiraho ingaruka zikomeye zirimo kurwara kanseri y’uruhu kubera kudasobanurirwa uko bakwiye kuyakoresha.
Yagize ati “Abantu benshi bacuruza amavuta ntabwo babyigiye. Iyo utigiye ibintu rero, ushobora kugurisha umuntu ibitajyanye n’uruhu rwe. Kugira ngo umenye amavuta uhitiramo umukiliya wawe ni uko umenya ubwoko bw’uruhu rwe.”

Niyigena avuga ko hari uruhu rusanganywe amavuta menshi, urwumye n’ururi hagati na hagati kandi ko zose ziba zikeneye kwitabwaho byihariye, bitakorwa bikazigiraho ingaruka zikomeye.

Iduka rya Niyigena ririmo amavuta n’ibindi bikoresho bitandukanye bijyanye n’uruhu rwa buri muntu.

Ati “Ugomba kumenya uti ‘uyu mukiliya wanjye asa gute?’ Afite uruhu rumeze gute? Ni inzobe, ni igikara, afite ibiheri, ntabifite. Ni ibyo dushingiraho tujya kumugira inama no kumuhitiramo amavuta akwiye gukoresha.”

Yakomeje agira ati “Ninjiye mu bucuruzi bw’amavuta ngo nigishe abadamu b’Abanyarwanda uburyo bwo kuyisiga no guhitamo ajyanye n’uruhu rwabo.”

Niyigena yavuze ko amavuta acuruza yihariye ku kuba buri wese agira ajyanye n’icyiciro cy’imyaka agezemo n’igihe cyo kuyisiga.

Ati “Nk’aya [Yerekana icupa rimwe] yisigwa n’abafite imyaka iri hagati ya 30-50. Umwana w’imyaka 25 ntabwo yaza ngo nyamuhe. Niko karusho amavuta yanjye afite, hari ayo ku manywa arimo ibirinda izuba n’ibituma umubiri wongera gusubirana itoto.”

Niyigena yatanze umuburo ku bisiga amavuta akoze mu bintu byangiza uruhu [yamenyekanye nka ‘Mukorogo’] kuyirinda kuko agira ingaruka zikomeye ku mubiri zirimo kanseri no gusaza vuba. Yavuze ko hakwiye kubaho ubushishozi ku ruganda ruyakora, ibyo akozemo no kugisha inama abasobanukiwe n’iby’uruhu.

Age Fighting Beauty Cosmetics igenera umukiliya ikarita aguriraho yakuzuza inshuro 10, agahabwa amahirwe yo guhitamo ubwoko bw’amavuta yifuza ku buntu, iyo atwaye amavuta akabona atamunyuze ashobora no kugaruka akaba yahindurirwa.

Iri duka rifite umwihariko wo kuba ushobora guhamagara cyangwa ukandikira abarikoramo kuri (+250)0786319561/ 0788507936/ 0788535066 cyangwa (+32) 489115216, ukababwira icyo wifuza mu byo bacuruza n’aho utuye bakabikuzanira.

Niyigena afite intego yo gushinga uruganda rukora ibikoresho by’ubwiza mu Rwanda kandi ko yizeye ko bitazamugora kuko mu Bubiligi ari kuhageragereza urukora amasabune.

Uretse ubucuruzi bw’amavuta, Niyigena avuga ko afite n’indi mishinga ateganya gutangiza vuba mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abagana mu iduka rya Age Fighting Beauty Cosmetics basobanurirwa n'imikorere y'amavuta mbere yo kuyahabwa. Aya mavuta akoreshwa mu maso
Iri duka rinacuruza amavuta n'imibavu by'abagabo bigezweho
Age Fighting Beauty Cosmetics ni iduka riherereye mu igorofa ya mbere mu nyubako y'ubucuruzi ya CHIC
Niyigena uba mu Bubiligi yafunguye iduka ricuruza ibikoresho by'ubwiza mu Mujyi wa Kigali
Niyigena Diane wize ibijyanye no kwita ku ruhu hamwe na Umutoni Sada ushinzwe kwakira abakiliya bagana Age Fighting Beauty Cosmetics
Umutoni Sada mu kazi ko kwakira abashaka amavuta n'ibikoresho by'ubwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza