Umunyarwandakazi uba mu Bubiligi yashimye gushinga i Kigali iduka ry’amavuta y’i Burayi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 Ugushyingo 2017 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Uko u Rwanda rushimwa korohereza abashoramari kuza kurukoreramo ni nako Abanyarwanda baba mu mahanga bagira ishyaka ryo kugira ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu cyababyaye.

Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yasohowe kuwa 31 Ukwakira 2017 yerekanye ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku isi mu gihe mu mwaka ushize bwo rwari ku mwanya wa 56

Umunyarwandakazi Liliane Mukabatesi utuye mu Karere ka Warreme mu Bubiligi, yafatanyije umushinga n’Umunya- Luxembourg, Gilbert Brambach, bashinga iduka « LiLi Kosmetik » ry’amavuta yo kwisiga mu Rwanda; ryafunguye imiryango ku wa 1 Ukwakira 2017 mu nyubako nshya ya MIC mu Mujyi wa Kigali.

Mukabatesi yabwiye IGIHE ko gushora imari mu Rwanda ari igihango yagiranye n’ababyeyi be ubwo yavaga mu Rwanda agiye kwiga mu Bubiligi. Avuga ko se yamubwiye ati "Mwana wanjye uzagende urahure, mu mahanga ni mu mahanga, uzagende wige maze ubizane iwanyu."

Kubw’ibyo, Mukabatesi yagize ati "Nanjye ndamubwira nti rwose nzabikora. Icyo gihango rwose cyangumyemo none rwose ni iki gikorwa cyo gufungura iyi nzu icuruza ’Produits Cosmétique’. Ibintu nize nzi ko nzakora ntashakisha kandi uje ansanga akagenda yshimye ; ni ikintu ikinejeje cyane ntabwo ari inyungu y’amafaranga gusa kuko burya gukora icyo ukunze gifite imvo n’imvano nibyo bya mbere"

Iri duka rifunguye rizajya ricuruza amavuta y’amoko atandukanye akorerwa i Burayi, mu Busuwisi, u Bufarransa ariko Mukabatesi avuga ko harimo n’ayo yikorera yitwa « Lili Kosmetic » afasaha cyane abantu bagize ibibazo by’uruhu.

Yagize ati "Twishyize hamwe n’abantu bafite ubumenyi mu bijyanye n’uruhu rw’umubiri w’umwirabura, duhuza ubumenyi n’abandi banyafurika twakoranye batandukanye kugira ngo dukemure icyo kibazo, dukora ubwoko bw’amavuta bita Inya, urayisiga mu gihe cy’ibyumeru bine uba wagaruye umubiri mwiza ; mbese urawuruhura."

Ashimangira ko ayo mavuta bikoreye kugira ngo yemerwe gusohoka mu ruganda habayeho gupima ubuziranenge. Mukabatesi anaterwa ishema no kuyageza mu Rwanda.

Umunya- Luxembourg, Gilbert Brambach, wafatanyije umushinga na Mukabatesi, yabwiye IGIHE mu bihe bishize ko yanyuzwe no gushora imari mu Rwanda.

Yagize ati "Kuri njye u Rwanda ni igihugu kidasanzwe, kuhakorera ni iby’agaciro. Iyo ndeba iterambere rihari nta kindi nakwifuriza abandi kitari ukuza kuhakorera. Ndakeka ko iyi ari intangiriro kuko ndateganya gufungura ibindi bikorwa nzaba nizeho neza byiyongera kuri iki dutangije."

Yakomeje ashimako mu Rwanda uhasanga ubuzima bwiza, isuku, umutekano, korohereza abashoramari nk’iby’ibanze uwakenera kurukoreramo wese yakwifuza.

Brambach yizeye ko ubunararibonye afite mu bikorwa by’ubucuruzi buzabafasha mu kuwushyira mu bikorwa, byongeye na Mukabatesi akaba afite ubumenyi mu by’amavuta.

Mukabatesi Liliane imbere y'iduka rye « LiLi Kosmetik » ryafunguye imiryango muri MIC
ukabatesi Liliane n’Umunya- Luxembourg, Gilbert Brambach batangiza iduka ryabo i Kigali
Iduka «LiLi Kosmetik » rifitemo amoko menshi y'amavuta akorerwa i Burayi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza