Umupaka wa Rusumo watangiye gukora amasaha 24/24; witezweho kwihutisha ubucuruzi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Iguhugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA n’icya Tanzania, TRA byatangije ku mugaragaro kuri uyu wa 2 Ukwakira 2017, gahunda yo gukora amasaha 24 kuri 24 ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi, gahunda yitezweho korohereza abahakorera ubucuruzi n’ingendo.

Muri Mata 2016, ubwo Perezida Paul Kagame na Mugenzi we wa Tanzania John Pombe Magufuli batahaga ku mugaragaro inyubako ziri ku mupaka wa Rusumo, bifuje ko uburyo bwo gukora bwakurwa ku masaha 16/24 bikaba 24/24.

Komiseri wa Gasutamo muri RRA, Tugirumuremyi Raphael, yavuze ko abantu bose bakwiye kumenya ko byatangijwe, ko serivisi zose zahatangirwaga zizajya ziboneka igihe cyose.

Yagize ati “Ubu tuzajya dukora amasaha 24 kuri 24, kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, abakozi baba abo mu nzego za Leta, iz’abikorera barahari, izo serivisi zose abazishaka bazazibona. Icyo bimaze rero ni uko bizateza imbere ubucuruzi ku mpande zombi ndetse no mu karere muri rusange. Muzi ko hari ibicuruzwa bica aha bijya Congo, i Burundi. Turashaka ko twihutisha serivisi tubaha kugira ngo burusheho gutera imbere.”

Yakomeje asobanura ko byateraga igihombo ndetse ko bifitanye isano ko kuba ku Rusumo wasangaga hahagaze imodoka nyinshi zitegereje ko zikorerwa igenzura, ibintu byemezwa n’abahakorera.

Haruna Ahommad Cyiza yagize ati “Amakamyo ni menshi, none bamaze gufunga wabigenza gute? Kubona aho uparika ni ikibazo ariko ko bongereye amasaha aho ni byiza. Erega ku yindi mipaka bakora igihe cyose aha niho batabikoraga, twahoraga tubyibaza ntitumenye ikibazo ariko ubu turishimye cyane.”

Ubusanzwe ku mupaka wa Rusumo bakoraga amsaha 16, aho bafunguraga mu gitondo saa moya bagafunga saa yine z’ijoro.

Komiseri wa Gasutamo waTanzaniya, George Israel Mnyitafu, yavuze ko bikwiye ko ibihugu byombi bigenzura niba koko iki cyemezo cyo gukora amasaha 24/24 gishyirwa mu bikorwa neza kandi kikagera ku ntego zifuzwa zirimo gufasha abacuruzi gukoresha igihe gito, kongera imisoro y’ibihugu byombi n’ibindi.

Yongeye ati “Ndifuza ko abaturage b’ibihugu byombi bagerwaho n’ibyiza byo gukora amasaaha 24 kuri 24 bagakora ubucuruzi bwabo mu buryo bwemewe aho gukoresha inzira za magendu zituma ubucuruzi bwabo butagira umutekano kuko baba batinya ko bafatwa bakabiryozwa.”

RRA itangaza ko mbere imodoka zikigenzurirwa ibyinjira ku ruhande rwa Tanzania n’urw’u Rwanda, imwe yahamaraga iminsi ine naho aho batangirije kuzigenzura ku mupaka umwe gusa, bisigaye bitwara hagati y’iminota 30 n’amasaha abiri.

RRA kandi ivuga ko mu mwaka wa 2016/17, ku mupaka wa Rusumo hanyuze amakamyo 55 884, hafi 155 ku munsi.

Abakozi ba RRA na TRA mu gikorwa cyo gutangiza gahunda y'ibikorwa amasaha 24/24 ku mupaka wa Rusumo
Abategereje ku Biro bishinzwe abinjira n'abasohoka
Ba Komiseri b'ibigo bishinzwe imisoro n'amahoro ku ruhande rw'u Rwanda na Tanzania
Ibiro Bishinzwe abinjira n'abasohoka ku ruhande rw'u Rwanda
Ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka ku ruhande rwa Tanzania
Komiseri wa Gasutamo muri RRA, Tugirumuremyi Raphael, yavuze ko abantu bose bakwiye kumenya ko byatangijwe serivisi zose zahatangirwaga amasaha 24/24
Komiseri wa Gasutamo wa Tanzania, George Israel Mnyitafu
Umushoferi ukorera Azam, Haruna Ahommad Cyiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza