Banki ya Kigali (BK), imwe muri banki nkuru mu Rwanda ugendeye ku mubare w’abakozi ikoresha, amafaranga izigamye, inguzanyo itanga, yahawe igihembo na « magazine African Banker » nka Banki ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba muri uyu mwaka wa 2012.
Ibihembo bya buri mwaka bihembwa abagaragaje ibikorwa byiza mu ishoramari muri Afurika, byatewe inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) mu nama yabereye i Arusha.
Hahembwe banki hakurikijwe kuba yarabonye abakiriya bashyashya, serivisi nshya, kwinjiza abantu badasanzwe bakoresha banki, gukoresha ikoranabuhanga rishya no gufasha mu iterambere ry’imari.
Banki ya Kigali rero niyo yabashije kuza ku isonga nyuma y’aho igaragaye nk’indashyikirwa mu bikorwa byayo byose n’uruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda no muri aka Karere.
African Banker yashyizweho mu mwaka wa 2007, ikaba ari akanyamakuru gakurikiranira hafi ibijyanye n’imari n’amabanki ku mugabane wa Afurika. Iyi magazine ireba iby’iterambere ry’imari muri Afurika, yandika mu Gifaransa no mu Cyongereza kugira ngo igere kuri Afurika yose.
Mu mirimo isanzwe ikora ku byerekeye amabanki ya Afurika, ijya itanga ibihembo ku bantu n’ibigo by’imari byagize uruhare mu iterambere ry’amabanki muri Afurika.
Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali James Gatera yatangaje ko yishimiye igihembo bahawe na African Banker. Yagize ati : « Banki yacu yagize ubudahangarwa ku isoko ry’amabanki, twashyize imbaraga kubantu badasanzwe bakorana n’amabanki ndetse no gutera inkunga imishinga minini.
Bitewe na serivisi itanga, mu 2011 Banki ya Kigali yagaragaye nka banki ikomeye mu rwego mpuzamahanga ndetse no mu gace.
Lado Gurgenidze, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abakozi nawe yashimiye ikipe y’abakozi bose bakorana batumye banki ihabwa iki gihembo. Yongeyeho ko anashima kuba banki ya Kigali yaragumanye umusaruro mwiza mu bagenerwabikorwa bayo bigatuma imenyekana muri aka gace.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
|
Kenya : Ibibazo mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli bishobora kuzagira ingaruka ku Rwanda
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |