Kwamamaza Tigo_ digital garden

BPR iratangaza ko izakomeza gutanga inguzanyo uko bisanzwe muri 2013

Yanditswe kuya 12-01-2013 saa 08:05' na Patrick Maisha
     


Umuyobozi wungirije wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), Paul Van Apeldoorn, mu muhango wo gutaha inzu nshya yayo mu mujyi wa Gisenyi, ku wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2013, yatangaje ko izakomeza gutanga inguzanyo uko bisanzwe.
BPR yatangaje ko abavuga ko kuba BPR yari yagabanyije gutanga inguzanyo mu mpera z’umwaka ushize atari uguhomba, byari byatewe n’inguzanyo nyinshi zari zatanzwe muri uwo mwaka. Paul Van Apeldoorn atangaza ko muri uyu mwaka utangiye banki izatanga inguzanyo nk’uko (...)

Umuyobozi wungirije wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), Paul Van Apeldoorn, mu muhango wo gutaha inzu nshya yayo mu mujyi wa Gisenyi, ku wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2013, yatangaje ko izakomeza gutanga inguzanyo uko bisanzwe.

BPR yatangaje ko abavuga ko kuba BPR yari yagabanyije gutanga inguzanyo mu mpera z’umwaka ushize atari uguhomba, byari byatewe n’inguzanyo nyinshi zari zatanzwe muri uwo mwaka. Paul Van Apeldoorn atangaza ko muri uyu mwaka utangiye banki izatanga inguzanyo nk’uko abakiriya bayo bari babimenyereye.

Inyubako yatashywe mu karere ka Rubavu, Paul Van Apeldoorn, yashimiye abanyamuryango ba BPR kuko aribo bagize uruhare rugaragara mu kuyubaka.

BPR yijeje abakiriya bayo ko batazahwema kubagezaho serivise nziza, kandi banki izakomeza gukoresha ikorana buhanga.

Uyobora BPR ishami rya Rubavu, Ndabaramiye Jimmy, yavuze ko bagiye gukomeza gukorana neza n’abakiriya bose, barimo n’abaturuka i Goma muri Congo Kinshasa bafite za konti zabo muri BPR.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Nyirasafari Rusine Rachel, yashimiye BPR uruhare igira mu iterambere, ati” Inyubako nk’izi nizo Leta ikeneye, zigaragaza ubwiza bw’umujyi , kandi BPR n tihwema no kudufasha nk’Akarere yanatwubakiye n’ikigo nderabuzima cya Kanama kizatahwa mu gihe kiri imbere.”

Inyubako nshya yatanshywe yatwaye akayabo k’amafaranga y’uRwanda miliyoni magana atandatu y’u Rwanda (600.000.000Frws).

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved