Koperative yo kuzigama no kugurizanya COOPEDU kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri yatangije ishami rishya i Rwamagana, rikaba ribaye irya mbere rifunguwe ahantu hatari mu mujyi wa Kigali. Iryo shami ryatumye COOPEDU ubu igeze ku banyamuryango 21,205.
Ibi byatangajwe na Nduwayezu Leon Umuyobozi wungirije w’inama y’ubuyobozi bwa COOPEDU mu gikorwa cyo gufungura ishami rishya ryayo ribimburiye ayandi yose mu ntara z’u Rwanda.
Iri shami ryafunguwe mu mujyi wa Rwamagana, Akarere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba.
Nk’uko Nduwayezu yabitangaje iri shami rifunguwe i Rwamagana riri mu gikorwa COOPEDU yiyeme cyo kwagura ibikorwa byayo igafungura amashami yayo mu ntara z’igihugu.
Nduwayezu yasobanuye ko intego ya COOPEDU ari uguteza imbere Umunyarwanda aho ava akagera ariko cyane cyane bakaba bibanda ku guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi, Ubworozi n’ubucuruzi buciriritse, buzamura abantu benshi.
Igikorwa cyo gufungura ishami rishya rya COOPEDU mu karere ka Rwamagana cyari kitabiriwe n’abanyamuryango b’iyi Koperative barenga 1000 mu gihe kingana n’ukwezi abo muri aka karere bamenye iyi Koperative.
Mukandutiye Agnes umutegarugori waje aturutse mu murenge wa Mwurire yavuze ko yafunguje Konti muri COOPEDU kubera uburyo yumvise yagiye ifasha bagenzi be kuva mu bukene. Ati "Icyiza cya COOPEDU ni uko bakuguriza nta mananiza yandi bagushyizeho."
COOPEDU yavutse mu mwaka wa 1997, ikaba ifite amashami agera ku 8 arindwi ari mu mujyi wa Kigali, irindi ni iryafunguwe i Rwamagana.
Ubu COOPEDU ibikiye abanyamuryango bayo amafaranga agera kuri miliyali 3 na miriyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Amateka y’ifaranga ry’u Rwanda
19.05.2013 |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |