COOPEDU yafunguye ishami i Rwamagana


Yanditswe kuya 5-09-2012 - Saa 10:13' na Olivier Rubibi

Koperative yo kuzigama no kugurizanya COOPEDU kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri yatangije ishami rishya i Rwamagana, rikaba ribaye irya mbere rifunguwe ahantu hatari mu mujyi wa Kigali. Iryo shami ryatumye COOPEDU ubu igeze ku banyamuryango 21,205.

Ibi byatangajwe na Nduwayezu Leon Umuyobozi wungirije w’inama y’ubuyobozi bwa COOPEDU mu gikorwa cyo gufungura ishami rishya ryayo ribimburiye ayandi yose mu ntara z’u Rwanda.

Iri shami ryafunguwe mu mujyi wa Rwamagana, Akarere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba.

Nk’uko Nduwayezu yabitangaje iri shami rifunguwe i Rwamagana riri mu gikorwa COOPEDU yiyeme cyo kwagura ibikorwa byayo igafungura amashami yayo mu ntara z’igihugu.

Nduwayezu yasobanuye ko intego ya COOPEDU ari uguteza imbere Umunyarwanda aho ava akagera ariko cyane cyane bakaba bibanda ku guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi, Ubworozi n’ubucuruzi buciriritse, buzamura abantu benshi.

Igikorwa cyo gufungura ishami rishya rya COOPEDU mu karere ka Rwamagana cyari kitabiriwe n’abanyamuryango b’iyi Koperative barenga 1000 mu gihe kingana n’ukwezi abo muri aka karere bamenye iyi Koperative.

Mukandutiye Agnes umutegarugori waje aturutse mu murenge wa Mwurire yavuze ko yafunguje Konti muri COOPEDU kubera uburyo yumvise yagiye ifasha bagenzi be kuva mu bukene. Ati "Icyiza cya COOPEDU ni uko bakuguriza nta mananiza yandi bagushyizeho."

COOPEDU yavutse mu mwaka wa 1997, ikaba ifite amashami agera ku 8 arindwi ari mu mujyi wa Kigali, irindi ni iryafunguwe i Rwamagana.

Ubu COOPEDU ibikiye abanyamuryango bayo amafaranga agera kuri miliyali 3 na miriyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

IBITEKEREZO
Ahubwo mubakangurire cyane ntibajye baza muminsi mikuru ya coopedu gusa , ahubwo nayo bahebwa bayazanemo tuyababikire njye ndumva nishimye coopedu ikurikizeho Rusizi byabi dorari byabanyekongo tujye tubibonaho , ahubwo banyamuryango mbibarize inyubako yacu yo igezehe ?
Musubize6.09.2012 saa 04:42
joseph
Uriya witwa Kayijamahe ndamugaye cyane nonese abasirikare si abaturage nkabandi ahubwo ufite imyumvire iri hasi cyane iyo umusirikare akuyemo imyenda y'akazi wamutandukanya n'umusivili cg iyo asezerewe mu gisirikare ntaba umuturage yeweeee
Musubize6.09.2012 saa 00:26
sammy
ariko mujye muvuga ibyo mwatumwe cg muvuge ibigendanye n'igihe,uravuga ngo abasirikare akazi kabo ubwo hatari umutekano wowe wabona ururimi ruvuga ayo magambo.ahubwo niba byanashobokaga ngo nitujya no gutaha amazu niyo yaba mato yo kubamo bakaza kudufungurira tukayataha nubwo aritwe aba yagoye kubaka cg tukajya twibanira nabo hose.ngaho KAYIJAMAHE niyivugire ibyo yishakiye birakwiye koko.
Musubize5.09.2012 saa 16:34
kamanzi
Ni byiza rwose muteye imbere pe ! Gusa nkomeje kwifuza kumenya umwanya w'abasirikari mu gihugu cy'u Rwanda. Ni igihugu cyarangije gufatwa gikwiye kuyoborwa nk'igihugu. Nawe se nta munsi mukuru utabamo umusirikari ! Ni ibiki ? Mwitegure umunsi abaturage bazasubirana ijambo.
Musubize5.09.2012 saa 11:21
Kayijamahe
Ese abasirikare uvuga s'abanyarwanda ?
5.09.2012 saa 19:01
karimunda

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!