Gatsata : Abakamuzi barahagurukiwe


Yanditswe kuya 3-07-2012 - Saa 07:33' na IGIHE

Ku bigega bya Kobil mu Murenge wa Gatsata, ahazwi ku izina ryo ku Bigega, hagaragara abantu bazwi ku izina ry’abakamuzi ubu ngo bahagurukiwe.

Aba bitwa iri zina “abakamuzi”, icyo bakamura ni lisansi iba yasigaye mu bikamyo igihe baba bavuye gupakurura imodoka, yaba iparitse cyangwa igenda bakajya ku munwa w’aho lisansi isohokera bakavomera mu mashashi.

Umwe mu bashoferi batwara amakamyo utarashatse kwivuga, yagize ati “si ubwo buryo bakoresha gusa, hari n’ubwo bafata igitambaro bagashyira ku giti bagakoza mu kigega, bagakuramo bakamura bityo bityo. Iyo lisansi iri kuri cya gitambaro nibyo bita gukamura.”

Uyu avuga ko hari n’igihe abakamuzi batarindira ko imodoka iparika, ahubwo ugasanga ikamyo yose yinjiye mu bigega barayurira igenda, bakavomamo iyo lisansi iba yasigaye.

Abakamura bo bavuga ko ari akazi kabatunze kuko iyo bakamuye hari nk’ukuramo litiro 3 cyangwa akarenza, bakazigurisha ku mamoto na za velo moteri ndetse no ku mamodoka, aho litiro bayigurisha amafaranga ari hagati ya 700 na 800Frw, bigatuma babona abakiriya benshi kuko lisansi kuri sitasiyo iba ihenze.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata kuri terefoni igendanwa , ku wa 2 Nyakanga 2012 , Kabanda Joseph yavuze ko icyo kibazo kizwi, bakaba baragihagurikiye kuko n’iyo bafashe ababikora babashyikiriza inzego z’umutekano.

Inkuru ya Izuba Rirashe

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!