Ikigo cy’inzobere mu buziranenge cyo mu Bufaransa cya Bureau Veritas cyahaye icyemezo cyiswe ISO 22000:2005 uruganda rw’Inyange ku bwo gukora ibinyobwa n’ibiribwa bikoranye isuku.
Iki cyemezo kivuze ko ubu Inyange Industries igiye ku rwego mpuzamahanga nk’izindi nganda zikomeye ku isi.
Gahunda yo gutanga iki cyemezo yari ifite intego ebyiri : kuzamura ubushobozi bw’uruganda hagabanywa ibiciro ndetse no kurushaho gushimisha abakiriya hakorwa ibikenewe n’abakiriya kandi bifite ubuziranenge ndetse bikurikije n’amategeko.
Uruganda Inyange rugaragara mu Rwanda nk’uruzana udushya dore ko ari na rwo rwa mbere rwashyizeho imashini zitanga amata hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Uru ruganda rutunganya amata, imitobe itandukanye ndetse n’amazi ubu byose bikaba bimaze kugera ku isoko mpuzamahanga nko mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Congo Brazzaville.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
|
Kenya : Ibibazo mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli bishobora kuzagira ingaruka ku Rwanda
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |