Isoko rya Nyarugenge ryafunzwe ikitaraganya

Yanditswe na
Kuya 4 Mata 2012 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Mata, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abayobozi ba Kigali City Market, isoko rya kijyambere rizwi nk’irya Nyarugenge kuba rifunze imiryango yaryo kugeza igihe rizuzuriza ibyangombwa.
Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’Umujyi avuga ko iri soko ryatangiye gukora mu kwezi kwa Mbere 2012, mu gihe nyamara ryari ritarahabwa icyangombwa gitangwa n’ubuyobozi bw’Umujyi kizwi nka permis d’occupation.
Umujyi wa Kigali uvuga ko impamvu nyamukuru yatumye (...)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Mata, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abayobozi ba Kigali City Market, isoko rya kijyambere rizwi nk’irya Nyarugenge kuba rifunze imiryango yaryo kugeza igihe rizuzuriza ibyangombwa.

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’Umujyi avuga ko iri soko ryatangiye gukora mu kwezi kwa Mbere 2012, mu gihe nyamara ryari ritarahabwa icyangombwa gitangwa n’ubuyobozi bw’Umujyi kizwi nka permis d’occupation.

Umujyi wa Kigali uvuga ko impamvu nyamukuru yatumye habaho gusaba ko iri soko rifunga imiryango harimo kuba nta byangombwa byuzuye rifite.

Aganira na IGIHE, Rangira Bruno ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali yagize ati: “Urebye nta byangombwa bihagije bafite, birimo nk’ibyafasha mu gutabara no gufasha abantu mu gihe cy’impanuka”.

Rangira yakomeje avuga ko iri soko rifite ibibazo bitandukanye nko kuba hagikorwa imirimo y’ubwubatsi, ahasohokera abantu mu gihe cy’impanuka hadahagije (emergency exit), kutagira ibikoresho bihagije byifashishwa mu gihe cy’inkongi y’umuriro ndetse no mu zindi mpanuka.

Ku byerekeye ibyatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye ko ba nyir’isoko rishya rya Nyarugenge (Kigali Investment Company) bandikiye Akarere ka Nyarugenge basaba permis d’occupation ariko ntibasubizwa, Umujyi wa Kigali utangaza ko ba nyir’inyubako bandikiye Umujyi wa Kigali ibaruwa yo ku itariki ya 25/11/2011 basaba icyangombwa cyo kuyikoreramo (occupation permit/permis d’occupation) urwandiko rwakirwa n’Akarere ka Nyarugenge tariki ya 29/11/2011.

Iyi baruwa ikimara kugezwa ku buyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, itsinda ry’abakozi b’Akarere n’ab’Umujyi wa Kigali babishinzwe bahise bajya gusura iyo nyubako bakora raporo igaragariza ba nyirayo ibituzuye n’ibibura bagomba kwitaho bamara kubyuzuza bakabimenyesha ubuyobozi bukabisuzuma kugira ngo bahabwe icyangombwa cyo gutangira kuyikoreramo.

Kuva icyo gihe nta kindi bongeye kugeza ku buyobozi bwaba ubw’Akarere cyangwa ubw’Umujyi wa Kigali ahubwo baciye inyuma batangira kwakira abakoreramo.

Mu rwego rwo kurinda abacuruzi igihombo gikabije, abacuruza ibicuruzwa bibora cyangwa se byangirika mu gihe gito nk’imbuto, imboga, inyama, n’ibindi bemerewe kubicuruza bigashira ariko ngo nta wemerewe kuba yarangura ibyiyongera kubyo afite uyu munsi.

N’ubwo abantu benshi bemeza ko iri soko nta parking ihagije rifite cyane cyane ko ahantu hari hagenewe guparika imodoka ubwo isoko ryubakwaga ngo haba hacururiza abahoze bacuruza ku dutaro, Rangira yanyomoje aya makuru avuga ko parking ihari yaba iy’imbere (interne) ndetse n’iyo hanze; gusa ngo hari ikibazo cy’uko icungwa nabi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abaturage bagezweho n’ingaruka z’ifungwa ry’iri soko kwihanganira ibyabaye kuko byose byakozwe hagamijwe kurengera ubuzima bw’abahakorera ndetse n’ubw’ababagana.

Kigali City Market ni umutungo w’Ishyirahamwe ry’abantu basanzwe bakorera mu gace k’ubucuruzi kazwi ku izina rya ‘Quartier Matheus’.

Nyuma y’iki cyemezo ariko, benshi mu bacuruzi ndetse n’abakiriya bagana inyubako ya Kigali City Market ntibishimiye ibyakozwe n’Ubuyobozi.

Icyo abacuruzi babivugaho

Bamwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE, batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuze ko batazi icyatumye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufata icyemezo cyo gufunga isoko.

Umwe muri bo yagize ati: "Twabujijwe gukora, ibi ni igihombo kuri twe kandi Umujyi ntabwo uteze kutwishyura igihombo twahuye nacyo”.

Abacuruzi bavuga ko hashize amezi 2 bakorera muri iri soko, kandi ko icyo gihe cyose, ubuyobozi bwabibonaga bukemera ko amabanki n’amasosiyeti yigenga bitangira gukoreramo imirimo yabyo, ndetse n’abacuruzi bakemererwa kurikoreramo.

Bakomeza bavuga ko buri mucuruzi yatanze miliyoni 2 kugirango ahabwe umuryango wo gukoreramo mu gihe kingana n’amezi 6, kandi aya mafaranga akaba yaratanzwe igihe hubakwaga iri soko.

Ku bw’ibyo rero barasaba ubuyobozi gukemura iki kibazo mu maguru mashya kuko biteguye gutanga ikirego ku gihombo batejwe n’iki cyemezo.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahageraga yasanze imiryango yose yaba iy’isoko ndetse n’iy’amabanki akoreramo ifunze; gusa abashinzwe umutekano waho barekuraga umuntu umwe ku wundi akinjira bitewe n’ikibazo cye ndetse n’uwasangaga afite ikintu runaka yibagiriwemo yarekurwaga gusa agasabwa gusohokamo bidatinze.

Isoko ryafunzwe
Banki zafunzwe
Abaturage batunguwe basanze isoko ryafunzwe

Foto: Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza