Ishami rya Unguka Bank Ltd muri Kamonyi ryatumye Miliyoni zisaga 72 zigera ku baturage

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 2 Mata 2013 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, butangaza ko kuba Unguka Bank Limited yafunguye ishami muri aka karere, bigiye gufasha abaturage kunoza ubucuruzi bakora kuko n’ubundi basanzwe ari abakozi. Ibyo bizatuma kandi n’andi mabanki ahakorera arushaho gutanga serivisi nziza kurusha uko byari bisanzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, atangaza ko kuba aka karere kabonye indi banki bigiye gutuma andi mabanki ahakorera akora neza kurushaho, kandi icyo bishimira ari uko mu mezi atatu gusa (...)

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, butangaza ko kuba Unguka Bank Limited yafunguye ishami muri aka karere, bigiye gufasha abaturage kunoza ubucuruzi bakora kuko n’ubundi basanzwe ari abakozi. Ibyo bizatuma kandi n’andi mabanki ahakorera arushaho gutanga serivisi nziza kurusha uko byari bisanzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, atangaza ko kuba aka karere kabonye indi banki bigiye gutuma andi mabanki ahakorera akora neza kurushaho, kandi icyo bishimira ari uko mu mezi atatu gusa Unguka Bank Limited imaze ihafunguye ishami, imaze gutanga inguzanyo z’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 72.

Umuyobozi mukuru wa Ungunka Bank Limited Byakunda Faustin, yatangaje ko mbere y’uko baza gufungura ishami muri Kamonyi, babanje kubaza ubuyobozi bityo babwirwa ko bahawe ikaze biturutse ku makuru yabagezeho ko serivisi batanga ari ntamakemwa.

Ku byerekeye n’ubushobozi Unguka Bank yaba ifite mu kuguriza abayigana, Byakunda yatangarije IGIHE ko batanga inguzanyo kugeza kuri miliyoni 150, imishinga yose kandi ngo bakaba bayifasha. Akomeza atangaza ko umuntu uhemberwa muri Unguka Bank, ashobora guhabwa inguzanyo yikubye inshuro 16 umushahara we, ibyo bikaba ari bimwe mu bituma abakiriya barushaho kuyigana.

Unguka Bank Limited yatangiye mu mwaka wa 2005, kugeza ubu ikaba ifite amashami 20 mu gihugu, aho imaze gutanga amafaranga agera kuri miliyari 15 y’inguzanyo mu bakiriya bayo barenga ibihumbi 36, na ho imari shingiro yayo ikaba ari miliyari eshatu n’igice.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza