Kanombe: Bari mu gihirahiro cya miliyoni 12 baburiye irengero

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 5 Mutarama 2013 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Mu gihe isoko rya Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ryimurwa, bamwe mu barikoreragamo bibumbiye mu itsinda “Tuzamurane” ntibazi aho umutungo wabo ugera ku mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 12 bari bamaze gukusanya warengeye.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bari muri iri tsinda bashyira mu majwi uwari umukuru w’isoko Ngabonziza Jean de Dieu bakunze kwita Kantano, n’uwari umucungamutungo kurigisa aya mafaranga.
Basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kubafasha kugaruza ayo (...)

Mu gihe isoko rya Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ryimurwa, bamwe mu barikoreragamo bibumbiye mu itsinda “Tuzamurane” ntibazi aho umutungo wabo ugera ku mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 12 bari bamaze gukusanya warengeye.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bari muri iri tsinda bashyira mu majwi uwari umukuru w’isoko Ngabonziza Jean de Dieu bakunze kwita Kantano, n’uwari umucungamutungo kurigisa aya mafaranga.

Basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kubafasha kugaruza ayo mafaranga, kugira ngo binabafashe kwishyura ibibanza bishya bazakoreramo.

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage avuga ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa

Ubuyobozi bw’Akarere na bwo butunga agatoki uyu Ngabonziza ku kugumura abaturage ababuza kuva muri iri soko, yitwaje ko ngo Koperative Abadahemuka yacuruzaga ibirayi n’ibitoki mu Mujyi wa Kigali ; akaba yari anayibereye umuyobozi itemerewe kuba ari yo yubaka mu bibanza isoko ririmo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Ndamage Paul Jules, yabwiye abanyamakuru ko kuba iyo Koperative itaramerewe ari uko itari yujuje ibisabwa, ikaba yaraje no guhagarikwa n’Inama y’Abaminisitiri mu mwaka wa 2008.

Ibi ngo byatewe n’imikorere mibi yari ifite irimo kubuza andi makoperative gucuruza, kwiha uburenganzira bwo kwiharira isoko ry’ibirayi n’ibitoki, kwirengagiza inama n’amabwiriza by’ubuyobozi n’ibindi.

Ndamage yijeje aba baturage ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa, amafaranga yabo bakayagarurirwa.

Yavuze kandi ko iterambere ry’akarere ritahagarara kubera abantu bake batabishaka, Ati “Nta wushobora guhagarika iterambere rya Kicukiro kimwe no mu Turere twose ngo tumwemerere kuko uwabishobora yaba ahagaritse iterambere ry’igihugu cyose.”

Twagerageje kuvugana na Ngabonziza Jean de Dieu ushyirwa mu majwi ngo agire icyo abivugaho ariko ntibyadukundira, tukaba tukigerageza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza