Minisitiri w’Intebe yasabye BRALIRWA ko yafasha inganda zikorana nayo kwiyubaka

Yanditswe na
Kuya 27 Mata 2012 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yasuraga uruganda rwenga imitobe BRALIRWA ishami rya Kigali, ruherereye mu Karere ka Kicukiro, yasabye abayobozi b’uru ruganda gufasha kwiyubaka kw’inganda nka MINIMEX na Kabuye.
Habumuremyi mbere yo kwinjira muri uru ruganda yabanje kunamira no gushyira indabyo ku rwibutso ruraho rw’abahoze ari abakozi ba BRALIRWA bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yeretswe bimwe mu bikoresho bigize uruganda n’uburyo batunganya ibinyobwa. (...)

Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yasuraga uruganda rwenga imitobe BRALIRWA ishami rya Kigali, ruherereye mu Karere ka Kicukiro, yasabye abayobozi b’uru ruganda gufasha kwiyubaka kw’inganda nka MINIMEX na Kabuye.

Habumuremyi mbere yo kwinjira muri uru ruganda yabanje kunamira no gushyira indabyo ku rwibutso ruraho rw’abahoze ari abakozi ba BRALIRWA bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yeretswe bimwe mu bikoresho bigize uruganda n’uburyo batunganya ibinyobwa.

Yashimiye uru ruganda ibyo rumaze kugeraho birimo no gufata neza abakozi barwo babarinda impanuka zikomoka ku kazi no kuba ari uruganda rukomeye kandi rubasha kwagura amasoko hirya no hino muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda n’u Burundi. Bitewe n’urwego uru ruganda rumaze kugeraho; Habumuremyi yasabye abayobozi barwo kurushaho gukorana neza n’inganda zibagemurira ibyo bakoresha mu kazi kabo birimo isukari n’ibigori byifashishwa mu gukora ibinyobwa batunganya.

Yagize ati: "Mukwiye gufasha inganda MINIMEXI Ltd na Kabuye kwiyubaka kuko aribo bakiriya banyu batuma murushaho gukora neza.”
Yavuze ko n’ubwo hari ibindi bikoresho bakenera biturutse hanze, ariyo mpamvu yo kuzamura inganda zo mu Rwanda zitunganya nk’ibyo batumiza hanze.Minisitiri w’Intebe yabijeje kuzasura n’uruganda rwa BRALIRWA ruherereye mu Karere ka Rubavu.

Jonathan Hall ni Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda. Yavuze ko bitewe n’amasoko menshi bamaze kugira hirya no hino mu gihugu no hanze y’ibihugu bafite gahunda yo kwagura uru ruganda muri uyu mwaka ruri mu Karere ka Kicukiro kugira ngo barusheho kongera ubwinshi bw’ibinyobwa bidasindisha batunganya.

BRALIRWA yatangiye gukora mu mwaka 1957 mu hahoze hitwa Perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uru ruganda rwatangiye rukora ikinyobwa kimwe cyitwa byeri none ubu yenga ibinyobwa byo mu moko menshi ibisindisha n’ibidasindisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza