Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2012, minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yasuye isosiyete y’itumanaho MTN Rwanda mu buryo butunguranye, asaba ubuyobozi n’abakozi bayo gukora ibishoboka bagatanga serivise nziza kurusha izigaragara ubu.
Gusura MTN byari muri gahunda minisitiri w’intebe yatangiye mu cyumweru gishize yo gusura ibigo bitandukanye atabibamenyesheje.
Nyuma yo gusura ibice bitandukanye muri MTN Center i Nyarutarama, minisitiri w’intebe yaganiriye n’ubuyobozi n’abakozi ba MTN Rwanda ku byerekeye itangwa rya serivise nziza, ndetse yongeraho ko MTN ikeneye kwiminjiramo agafu muri urwo rwego.
Ati ’’ Buri wese kuva kuri jye ubwanjye, n’abandi bayobozi muri guverinoma barimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bajya binubira serivise zanyu kandi hakenewe impinduka igaragara.’’
Minisitiri w’intebe kandi yagarutse ku bibazo bigaragara muri serivise za internet no guhamagara zitangwa na MTN, abamenyesha ko hari n’abanyamahanga baba baje mu nama mu mahoteli akomeye babyinubira.
Mu bindi yasabye MTN harimo icy’uko yatanga serivise zifite ireme kandi zihendutse, kandi igafasha leta gusakaza itumanaho rya telefone mu baturage, ku buryo umubare w’abakoresha telefone zigendanwa mu Rwanda wazamuka nibura ukagera kuri 60% bavuye kuri 40%, nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ibyerekana.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Khaled Mikkawi we yavuze ko buri mukozi wese w’icyo kigo aba afite mu mutwe we inshingano yo gutanga serivise nziza ku bakiliya. Yongeyeho ko MTN ikora cyane kugirango ibibazo byose bikemuke n’ibitagenda neza bikosoke. Aha yatanze urugero ku bakoresha telefone za Blackberry bakunze guhura n’ibibazo muri iyi minsi, aho yavuze ko kuva uyu munsi byatangiye gukemuka.
Muri urwo ruzinduko rutunguranye, minisitiri w’intebe yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo minisitiri muri perezidansi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Isakazamakuru n’itangazabumenyi, Dr Ignace Gatare, Regis Gatarayiha uyobora RURA, na Patrick Nyirishema uyobora ishami rya ICT muri RDB.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
|
Kenya : Ibibazo mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli bishobora kuzagira ingaruka ku Rwanda
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |