Miss Natasha mu kwamamaza ibikorwa bya COGEBANQUE

Yanditswe na
Kuya 27 Ugushyingo 2012 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Miss SFB 2012 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2012, Uwamahoro Natasha ubu aramenyekanisha ibikorwa bya COGEBANQUE bijyanye no kwiteganyiriza.
Mu isiganwa ry’amagare ryiswe Tour of Rwanda 2012 ryasojwe ku Cyumweru gishize, aho COGEBANQUE yari umuterankunga w’imena, Miss Natasha yamamazaga uburyo bwatangijwe n’iyi banki buzwi nka "Nteganyiriza minuze" (Epargne Education).
Mukabanana Théonestine ushinzwe iyamamazabikorwa muri COGEBANQUE yabwiye IGIHE ko impamvu yatumye batoranya (...)

Miss SFB 2012 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2012, Uwamahoro Natasha ubu aramenyekanisha ibikorwa bya COGEBANQUE bijyanye no kwiteganyiriza.

Mu isiganwa ry’amagare ryiswe Tour of Rwanda 2012 ryasojwe ku Cyumweru gishize, aho COGEBANQUE yari umuterankunga w’imena, Miss Natasha yamamazaga uburyo bwatangijwe n’iyi banki buzwi nka "Nteganyiriza minuze" (Epargne Education).

Mukabanana Théonestine ushinzwe iyamamazabikorwa muri COGEBANQUE yabwiye IGIHE ko impamvu yatumye batoranya Natasha ari uko muri gahunda ze nka Miss harimo guteza imbere kwiga mu bakiri bato.

Yagize ati "Tuzajya dukorana na we cyane kandi yatwemereye kutwegera tugafatanya muri gahunda ze nk’uwiga iby’amabanki."

Miss Uwamahoro Natasha yabwiye IGIHE ko yakiriye neza ubu bufatanye na COGEBANQUE kandi mu byo yashyize imbere birimo gukangurira abakiri bato kwiga, akanahamagarira ababyeyi guteganyiriza abana babo.

Natasha yiga mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo n’Amabanki ariko ntaratangira ishami ryihariye. Avuga ko ateganya kwiga ibijyanye n’iyamamazabikorwa (Marketing) cyangwa iby’amabanki (Banking).

Miss Natasha mu myambaro ya COGEBANQUE
Abaterankunga ba Tour of Rwanda 2012, COGEBANQUE
Ubwo bamamazaga "nteganyiriza minuze" igihembo cyegukanywe n'umwana muto
MIss Natasha yahembye Rwf20,000 uyu mwana ku kibazo yari amaze gusubiza kirebana na COGEBANQUE

Foto/Elisée Mpirwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza