MTN Rwanda ikomeje guha ubunani abafatabuguzi bayo

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 28 Ukuboza 2012 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda yongeye guhemba abanyamahirwe 18 batomboye amafaranga hagati y’ibihumbi ijana n’ibihumbi magana atanu muri Sharama 2. Kuri uyu wa Gatanu, Abanyamahirwe bahembwe cumi na bane muri bo batomboye amafaranga 100.000, abandi bane batomboye amafaranga 500.000 y’u Rwanda, umwe umwe.
Nzabonimpa umaze gutombora ku nshuro ya kabiri muri iyi Sharama 2, yatangarije abanyamakuru ko azakomeza kohereza ubutumwa kugeza igihe aho azatombora n’imodoka, ari na cyo gihembo gikuru.
Nzabonimpa yagize (...)

Nzabonimpa yagize ati “Natangiriye ku bihumbi ijana ndakomeza ndakina ntabwo nzahagarara kandi mfite ikizere ko nzatombora n’imodoka.”

Munyaneza Silas na we utomboye bwa kabiri akaba yavuze ko atazigera acika intege. Ati “Natangiriye ku mafaranga ibihumbi ijana none ngeze ku mafaranga ibihumbi Magana atanu, nzakomeza kugeza ntomboye iriya modoka mubona.”

Butera Rutagaramba umuyobozi mukuru muri MTN akaba yavuze ko ikigo cyabo gikora uko gishoboye ngo kinezeze abafatabuguzi bacyo. Ati “Ni uko bidashoboka, twakagombye kugera kuri buri mufatabuguzi wacu wese, ariko buhoro buhoro tuzagenda tubigeraho.”

Butera yakomeje akangurira abafatabuguzi ba MTN Rwanda gukomeza kwitabira Sharama, kugira ngo na bo baronke amahirwe yo kwegukana imodoka.

Sharama 2 yatangiye kuwa 21 Ugushyingo umwaka wa 2012, izasoza kuwa 21 Mutarama 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza