MTN yimuye igikorwa cyo guhemba uwatsindiye imodoka ya kane ya Sharama

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 25 Mutarama 2013 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda yimuye umuhango wo guhemba uwatsindiye imodoka ya kane ya Sharama ya kabiri, wari uteganijwe uyu munsi ku wa 25 Mutarama 2013, wimurirwa mu cyumweru gitaha.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, MTN Rwanda yatangaje ko kwimura icyo gikorwa byaturutse kuri nyir’ubwite, Munyaneza, watsindiye imodoka ya kane, kuko agomba kubanza kwerekana inyemezabwishyu kuri MTN Rwanda y’amafaranga yakoresheje kuri telefone yohereza ubutumwa (SMS). Munyaneza asanzwe ari umukiriya wishyura nyuma, (...)

MTN Rwanda yimuye umuhango wo guhemba uwatsindiye imodoka ya kane ya Sharama ya kabiri, wari uteganijwe uyu munsi ku wa 25 Mutarama 2013, wimurirwa mu cyumweru gitaha.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, MTN Rwanda yatangaje ko kwimura icyo gikorwa byaturutse kuri nyir’ubwite, Munyaneza, watsindiye imodoka ya kane, kuko agomba kubanza kwerekana inyemezabwishyu kuri MTN Rwanda y’amafaranga yakoresheje kuri telefone yohereza ubutumwa (SMS). Munyaneza asanzwe ari umukiriya wishyura nyuma, bitandukanye na bamwe bamenyereye kugura amakarita bisanzwe.

MTN ivuga ko n’abandi bane batsindiye amafaranga ibihumbi 500, bazayahabwa kuri uwo munsi igihembo kiruta ibindi kizatangirwaho.

Imodoka Munyaneza yatsindiye ni yo ya nyuma ya Sharama 2 muri MTN, izindi eshatu zose zahawe ba nyira zo mu minsi ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza