Nyagatare: Abategereje isoko rya kijyambere bashonje bahishiwe

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho bamwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba basabiye ubuyobozi bw’akarere ko bwabafasha kubona isoko bakoreramo rijyanye n’igihe, ubuyobozi bw’akarere buratangaza ko bashonje bahishiwe muri uyu mwaka wa 2013.
Mu kiganiro Muganwa Stanley, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere, Imari n’Ubukungu mu karere ka Nyagatare yagiranye na IGIHE, yatangaje ko Umurenge wa Nyagatare ari wo wonyine wari usigaye udafite isoko ariko ngo bitarenze uyu mwaka wa (...)

Nyuma y’aho bamwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba basabiye ubuyobozi bw’akarere ko bwabafasha kubona isoko bakoreramo rijyanye n’igihe, ubuyobozi bw’akarere buratangaza ko bashonje bahishiwe muri uyu mwaka wa 2013.

Mu kiganiro Muganwa Stanley, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere, Imari n’Ubukungu mu karere ka Nyagatare yagiranye na IGIHE, yatangaje ko Umurenge wa Nyagatare ari wo wonyine wari usigaye udafite isoko ariko ngo bitarenze uyu mwaka wa 2013 aba bacuruzi bagomba kwerekwa iri soko.

Muganwa yagize ati “Ubuyobozi bw’akarere ntibwicaye ubusa mu gushaka uburyo abatuye uyu mujyi babona isoko rya kijyambere nk’indi mirenge. Ubu ndizera ko n’aba baturage bacu babona ko ubuyobozi bwabo bukora uko bushoboye kugira ngo ubucuruzi bwabo bukomeze gutera imbere.”

Umwe mu bacuruzi bakorera muri iri soko rya Nyagatare yari aherutse gutangariza IGIHE ko aba bacuruzi bamaze igihe bizezwa ko bagiye kubakirwa isoko rya kijyambere rikarangira, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza