Ruhango: Urubyiruko rwashyiriweho abajyanama mu by’ubucuruzi

Yanditswe na
Kuya 18 Ugushyingo 2012 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kwiteza imbere, urwo mu karere ka Ruhango rwashyiriweho abajyanama mu by’ubucuruzi bakorera muri buri murenge.
Mu bihe byashize urubyiruko rwavugaga ko ruhura n’imbogamzi zitandukanye zituma batagana ku bigo n’amabanki ngo bake inguzanyo kuko basabwaga ingwate kandi ntayo bafite.
Nshimiyimana Yvan ushinzwe guteza imbere imishinga mito muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yavuze ko urubyiruko nk’amizero y’ejo hazaza bashyiriweho abajayanama mu (...)

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kwiteza imbere, urwo mu karere ka Ruhango rwashyiriweho abajyanama mu by’ubucuruzi bakorera muri buri murenge.

Mu bihe byashize urubyiruko rwavugaga ko ruhura n’imbogamzi zitandukanye zituma batagana ku bigo n’amabanki ngo bake inguzanyo kuko basabwaga ingwate kandi ntayo bafite.

Nshimiyimana Yvan ushinzwe guteza imbere imishinga mito muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yavuze ko urubyiruko nk’amizero y’ejo hazaza bashyiriweho abajayanama mu by’ubucuruzi babafasha kwiga imishinga yabo no kuyibatunganyiriza ku buntu ubundi bakagana ibigo by’imari bakaka inguzanyo.

By’akarusho ngo urubyiruko ntirugomba kwitinya ahubwo rwagombye kubyaza ayo mahirwe umusaruro kuko babagerejwe muri buri murenge.

Bamwe mu biteje imbere babifashijwemo n’umushinga Technoserve, ugamije kuba igisubizo ku bakene biciye mu kwihangira imirimo bavuga ko biteje imbere ku bitekerezo bahawe n’uwo mushinga nyuma bakegera abo bajyanama mu by’ubucuruzi.

Urugero rutangwa ni Iribagiza Innocent utuye mu murenge wa Ruhango wigishijwe na Technoserve agashyira mu bikorwa ibyo yigishijwe kuri ubu akaba yaravuye kuri butiki nto yari afite itiyongera kubera gutinya inguzanyo nyamara nyuma yo kuyaka mu murenge sacco wa Ruhango akaba amaze kugira iyisumbuyeho, kwiyubakira inzu yo kubamo akaba kandi anarihirira abavandimwe be.

Umuyobozi w’umushinga Technoserve mu Ntara y’Amajyepfo, Kalimba Vincent avuga ko bamaze guhugura urubyiruko rurenga 300 muri iyi ntara kandi bateganya gukomeza.

Amwe mu masomo batanga ngo ni ukwigisha urubyiruko gushira ubwoba rukihangira imirimo aho ruheraho runasaba inguzanyo mu rwego rwo kuba ba rwiyemezamirimo bato bashobora gukura nyamara by’akarusho bahindura ibitekerezo.

Urubyiruko ruzabona aya mahirwe ni 3,500 mu myaka ine uyu mushinga uteganya kumara mu Rwanda, nyuma yo kubigisha ubagenera impamyabumenyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza