Mu gihe hari hamaze iminsi hashakwa uburyo ingendo mu mujyi wa Kigali zakorwa mu buryo bunoze, habanje gushaka uburyo hatunganywa ibirebana n’abakoresha imodoka rusange zitwara abagenzi, ubu hashyizweho ibiciro bishya ku modoka z’amavatiri zitwara abagenzi.
Ku itariki ya 28 Kanama 2012, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abahagarariye abatwara imidoka z’amavatiri zitwara abagenzi zikorera mu Mujyi wa Kigali.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wungirije wa RURA, Mukangabo Beata, bateguye iyo nama nyunguranabitekerezo mu rwego rwo kugira ngo babasobanurire ibiciro bishya ngenderwaho bagiye guhabwa.
Mukangabo yavuze ko icyo kigo kigiye gushyiraho mubazi (akamashini) izajya ipima ibirometero imodoka igenda, maze avuga ko umugenzi azajya yishyura amafaranga akurikije igihe azaba amaze mu modoka cyangwa se ibirometero yagenze, ndetse bakazafatanya na Polisi y’Igihugu kureba niba iyo modoka ifite ako kamashini.
Basobanuriwe uko ibiciro byagiye bihindagurika mu myaka yashize aho kuva mu mwaka wa 2005 igiciro ku isaha cyari 3,000 frw kuri taxi voiture zikora ku kibuga cy’indege, gukodesha taxi voiture ku munsi bikaba byari 20,000 frw, kuva muri 2008 igiciro ku isaha cyari amafaranga 4,000, gukodesha bikaba byari 30,000 frw, umwaka ushize wa 2011, igiciro ku isaha ku kibuga cy’indege byari 4,000 frw, gukodesha ku munsi bikaba 40,000frw.
Ubusanzwe, igiciro cya taxi voiture zikorera ku kibuga cy’indege , kilometero imwe yari amafaranga 509 frw, na ho igiciro kuri kilometero imwe kuri taxi voiture zikorera ahandi (hatari ku kibuga cy’indege) kikaba amafaranga 433, na ho ku modoka zikodeshwa ku munsi igiciro kikaba amafaranga y’u Rwanda 42,000.
Gusa icyagaragaye muri iyo nama nyunguranabitekerezo ni uko abayitabiriye batumvikanaga ku kibazo kijyanye n’igihe cyo gutegereza umugenzi (Waiting time).
Kayitare Deogratias wari uhagarariye Kigali Taxi Services, yavuze ko ubundi imodoka zabo zitegereza umugenzi iminota 15, nyuma yayo bagatangira kumubarira amafaranga 50 buri minota 15, ibi ngo babaga babyumvikanyeho n’umukiriya wabo kandi ngo ntibimutera ikibazo.
Ku ruhande rwa RURA, basanga abatwara abagenzi muri taxi voiture badakwiye kwaka abakiriya amafaranga yo kubategereza (waiting time) mu gihe batarabyumvikanaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ndikuriyo Innocent, Umuyobozi uhagarariye abatwara imodoka ku kibuga cy’indege, yavuze ko bishimiye ibyo biciro bitewe n’uko batajyaga bumvikana neza n’abagenzi, ariko ubu bakaba bagiye gushyiraho ibiciro bizwi.
Ubu igiciro cyemejwe ni amafaranga y’u Rwanda 500 kuri kilometero imwe.
Inkuru dukesha Izuba Rirashe
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Amateka y’ifaranga ry’u Rwanda
19.05.2013 |
|
Abacuruzi bizewe bazajya bambutsa ku mupaka ibicuruzwa bidasatswe
17.05.2013 |
|
Airtel : Uzatsinda neza Dundaa promotion azajyanwa mu Bwongereza
14.05.2013 |
|
Ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’ab’amikoro make burakemangwa mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Tigo yazanye telefoni ya BlackBerry® Z10 na serivisi zayo
13.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |